Uko watandukana n’amibe yazengereje benshi

Iyo umuntu avuze ijambo “Amibe” abantu benshi bahita bumva icyo ushatse kuvuga kuko indwara y’amibe ni indwara irwawe na benshi muri iki gihe, ushobora kuba waragiye kwa muganga bakabikubwira yewe hari na benshi bumva batameze neza mu nda ukumva baravuze ngo ni bya “Amibe” ndetse hari n’abadatinya kubona umuntu abyibushye cyane cyane mu gice cyo kunda, ukumva bavuga ko ari bya Amibe byamuzengereje, gusa nubwo babivuga gutyo,ubu burwayi bupimirwa kwa muganga gusa.

Muri iyi nkuru rero tugiye kureba icyo Amibe aricyo,uko yandura,ibimenyetso byayo ndetse n’imiti iyihangamura umuntu agasigara ameze neza ndetse anafite ubuzima buzira umuze.

Incamake kuri AMIBE ( icyo ari cyo,uko ifata ndetse n’ibimenyetso byayo)

Amibe ni indwara y’inzoka zo munda,ituruka ku mwanda w’amazi anyobwa cg akoreshwa ndetse n’ibiribwa bidasukuye. Ikaba iterwa n’udukoko duto twitwa “Entamoeba Histolytica” ( soma antamoweba histolitika) twinjira mu mubiri iyo uriye cg unyoye ibyandujwe n’amagi yazo.Kugira ngo indwara y’amibe ikure mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Aha mu mara iyo itavuwe neza ngo ikire, yubaka ibikono yo kwihishamo kuburyo kuyivura bishobora kugorana.Ni byiza rero kuyivuza hakiri kare.

Ariko kandi hari n’igihe ako gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba ndetse kakawangiza.

Bimwe mu bimenyetso byayo ni ibi bikurikira:

• Kubabara mu nda
• Kugira isesei cyane cyane mu gitondo ndetse ukumva udashaka no kurya ( Loss of appetite)
• Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga
• Kwishimagura
• Kugira umuriro rimwe na rimwe
• Kugira Diarrhea
• Kugugara mu nda, ndetse warya nka saa sita bikagera nimugoroba wumva utarasonza.

Gusa iyo ufite ibi bimenyetso byose ntibivuze ko uba urwaye Amibe kuko hari n’izindi nzoka zo mu nda zigira bimwe mu imenyetso bisa n’ibi, ni ngombwa rero ko iyo ubona bimwe muri ibi bimenyetso ugana kwa muganga bakagupima bakareba koko niba ari amibe.

Uko watandukana na Amibe yazereje benshi

Ushobora kuba urwaye Amibe bakakubwira ko ari twibanire idakira, ariko sibyo kuko hari imiti ndetse n’inyunganiramiramirire bikoze mu bimera bivura iyi ndwara y’Amibe.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi miti twegereye Ikigo cyitwa “ Horaho life Company” ( ni kompanyi ya hano mu Rwanda ivura ikanarinda indwara zitandukanye ikoresheje imiti ndetse n’inyunganiramirire zishingiye ku buvuzi gakondo bw’Abashinwa bitunganyijwe neza hamwe n’ikoranabuhanga ry’abanyamerika ) bati” Iyo umuntu aje atugana agaragaza bya bimenyetso twavuze harugu, tumusaba kujya kwa muganga bagasuzuma niba koko ari Amibe, iyo basanze ari yo, hano tumuha imiti yica za nzoka z’Amibe ndetse n’ibikono zihishamo, nyuma yaho tukamuha inyunganiramirire zituma agrura ubuzima.”

Iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire bikoze mu bimera kandi bifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration),nta ngaruka bigira ku muntu wabikoresheje.

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’inyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301. Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Emmanuella

    Twashaka kubaza ivyobirimwa bivura amibe nivyahe mwobitubwira tukabimenya mwoba mukoze

    - 27/06/2019 - 11:55
Tanga Igitekerezo