Uko wakwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso

Umuvuduko w’amaraso uturuka ku mbaraga z’amaraso zisunika inkuta z’imitsi itwara amaraso, mu gihe ari kunyuramo, bishobora guturuka ku bwinshi bw’amaraso cyangwa ubutoya bw’imitsi bitewe n’ibinure byagiye mu mitsi inyuramo amaraso. Izo mbaraga zikaba zipimwa muri mililitiro ya merikire (mm Hg).

Umuvuduko ukabije w’amaraso utera gusunikwa kw’imijyana kurenza uko bisanzwe. Uko gusunikwa kw’imijyana gukozwe n’amaraso gukunze kwandikwa mu mibare ibiri, urugero 112/78 mm Hg. Umubare wa mbere (112) uhagarariye umuvuduko amaraso agendaho mu gihe umutima uteye, naho umubare wa kabiri (78) n’imigendere y’amaraso mu gihe umutima uruhutse/ udateye.

Umuvuduko w’amaraso ukwiye ntugomba kujya hejuru ya 120/80 mm Hg. Umuvuduko ukabije w’amaraso ntabimenyetso ukunze kugaragaza, iki nicyo kiyigira indwara mbi cyane.

Ibyo kwitaho byagabanya ibyago by’umuvuduko ukabije w’amaraso

  Kwirinda kunywa itabi no kwegera aho barinywera.
  Kwirinda/kurwanya diyabete.
  Kwirinda kugira ibiro bikabije.
  Kugabanya ibinure mu mubiri.
  Kwirinda ibiribwa byifitemo imyunyungugu myinshi nka sodium, potassium no kunywa ibirimo alcohol nyinshi.
  Gukora siporo

Uburyo ushobora kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertension)

Niba ubyibushye birenze urugero gabanya ibiro, ugabanye no mu nda.
Umuvuduko ukabije w’amaraso, wiyongera uko ibiro byawe byiyongera. Iyo ubyibushye cyane bishobora gutuma udahumeka neza mu gihe uryamye, bikaba byatera ibibazo mu mitemberere y’amaraso mu mubiri aho atangira kwihuta cyane.

Haranira kurya neza kandi urye indyo yuzuye

Kurya indyo yuzuye igizwe cyane n’imbuto, imboga, utubuto duto n’ibikomoka ku mata ariko byagabanyijwemo ibinure, ukirinda ibinure byuzuye na cholesterol byagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ku rugero rugaragara.
Ni ngombwa kurya ibikungahaye kuri potassium: potasiyumu igabanya ingaruka mbi za sodium (cg umunyu) ku muvuduko ukabije w’amaraso. Potasiyumu nziza ni iboneka mu mbuto n’imboga kurusha iboneka mu nyongera. Gisha inama muganga urugero rwa potasiyumu ugomba gufata ku munsi.

Gukora siporo buri gihe

Imyitozo ngorora mubiri ya buri munsi byibuze iminota 30 igabanya umuvuduko w’amaraso cyane. Ni ngombwa kuzikora buri munsi cg iminsi wahisemo mu cyumweru ntuyihindure, kuko iyo uhagaritse kuyikora umuvuduko urongera ukazamuka.

Gabanya inzoga n’itabi unywa

Inzoga zishobora kuba mbi bitewe n’urugero wafashe.

Gabanya sodium mubyo kurya byawe

Impamvu tuvuze sodium (ubusanzwe iba mu munyu uyu turya), gusa hari ibindi byo kurya bitandukanye byongerwamo sodium, yewe n’imitobe imwe n’imwe. Kugabanya urugero rwa sodiyumu ni ingenzi cyane mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.

Kubantu bagize ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, muri HORAHO LIFE tubafitiye inyunganiramirire nka Cardio power Capsules, Super CoQ-10 Capsules, Deep Sea Fish oil, Lecithin ndetse n’izindi nyinshi zabafasha kwivura no kwirinda Hypertension.

Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita k’umubiri wawe ndetse naho wabona inyunganiramirire zagufasha mu mibereho yawe myiza,ni muri HORAHO Life.Bagufitiye inyunganiramirire zabafasha kugira ubuzima bwiza.
Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life bakorera mu mujyi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.

Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo