Uko wahangana n’indwara ya sinezite izahaza benshi

Sinezite (sinusites) ni uburwayi bufata imyanya y’ubuhumekero biturutse ku kubyimbirwa cyangwa se kuziba kw’udusaho (uduhago) duto duto tuba mu gihanga cy’umuntu twitwa SINUS.Sinezite zishobora kumara igihe kirenze ibyumweru 4, uzirwaye akaribwa umutwe, akagira umuriro, akagira n’ibibazo mu mihumekere ye. Zishobora kuba ari n’uburwayi buhoraho (sinusites chroniques).

Ese iterwa n’iki ?

Kubyimba, kuziba cyangwa se kuzurirana ibisukika (liquides) kwa turiya dusaho bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo:

 Udukoko two mu bwo bwa Virusi (cyane cyane iyo igitangira), bagiteri (bacteries) n’ibiyege (champignons),

 Kutihanganira ibintu bimwe na bimwe k’umubiri (Allergies) kwibasira ahanini imyanyay’ubuhumekero. Urugero ni ibicurane biterwa na Allergie (Rhinite Allergique);

 Ubumuga buvukanwa bwo mu mazuru (malformation congénitale) buganisha kuri sinus,

 Indwara z’amenyo zitavuwe neza, cyane cyane iyo ari utubyimba,

 Amateka ya sinezite cyangwa izindi ndwara z’ubuhumekero mu muryango (genetics)

 Imiterere n’imihindagurike by’ikirere.

 Imyotsi y’itabi, umukungugu cg indi myuka ihumanya n’ibindi.

Uko wakwirinda iyi ndwara

• Sinusite yoroheje akenshi ikunda kugenda mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri iyo umubrwayo afashe imiti neza.

• Sinezite ikomeye yo isaba kureba muganga w’inzobere mu gusuzuma no kuvura indwara zifata mu kanwa, mu mazuru no mu matwi bita ORL cyangwa gukomeza gufata imiti ivura ibimenyetso biba byagaragaye nk’uko muganga yabigennye.

• Nk’uko duhora tubikangurirwa mu buzima bwa buri munsi kugira isuku ihagije yaba aho umuntu uba cyangwa imyambaro wambara ni ingenzi.

• Kwita ku isuku y’amazuru umuntu akirinda ko abamo imyanda, gukoresha impapuro zabugenewe z’isuku mu mazuru zidapfuka kandi zikoreshwa rimwe gusa (usage unique) no guhita wivuza ibimenyetso mu gihe bije birafasha mu kurwanya sinusite ikomeye.

• Abantu kandi bakwiye kwirinda kwitegeza ahantu hari ivumbi n’imikungugu myinshi kandi bakirinda gukorakora kenshi inyamaswa zororwa nk’injangwe n’imbwa kuko hari ubwo ubwoya bwazo bupfuka bukaba bwajya mu mazuru y’umuntu.

• Ikindi cyafasha abantu kwirinda kurwara iriya ndwara ni ukureka itabi ku barinywa no kwirinda kurinywa ku batararinywa. Si itabi gusa ariko bagomba kwirinda ahubwo bagomba no kugendera kure imyuka iva mu nganda.

Ese wari uzi ko wakira sinezite ukoresheje imiti myimerere?

Yego ubu birashoboka,ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba yica udukoko twangiza twa dusabo (sinuses),ikanatuma umubiri ugira ubudahangarwa bukomeye.Muri iyo miti twavugamo nka: Cordyceps plus capsule,Ganoderma plus Capsule,Kudding plus tea ,……

Iyi miti nta ngaruka igira ku wayikoresheje. Uramutse ukeneye ubufasha, wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo