Uko wahangana n’indwara ya diyabete

Umubare w’abarwayi ba diyabete uragenda wiyongera cyane, ku buryo yahindutse icyorezo ku isi hose. Hari amoko abiri y’ingenzi ya diyabete. Diyabete y’ubwoko bwa mbere ifata ahanini abantu bakiri bato, kandi kugeza ubu abaganga ntibaramenya uko yakwirindwa.

Muri iyi ngingo turibanda kuri diyabete y’ubwoko bwa kabiri, akaba ari na yo yibasiye hafi 90 ku ijana by’abarwayi bose ba diyabete.

Nubwo abantu bibwiraga ko diyabete y’ubwoko bwa kabiri ifata gusa abantu bakuru, muri iki gihe isigaye ifata n’abana. Icyakora, impuguke zivuga ko umuntu ashobora kugabanya ibyago byo kuyirwara. Kugira icyo umenya kuri iyo ndwara bishobora kukugirira akamaro.

Diyabete ni iki?

Diyabete ni indwara ituma umuntu agira isukari irengeje urugero mu maraso. Iyo ndwara ibangamira uburyo umubiri ukoresha uvana isukari mu maraso, ukayohereza mu ngirabuzimafatizo ziyikeneye kugira ngo zibone ingufu. Iyo bimeze bityo, ibice by’ingenzi by’umubiri birangirika, bigatuma amaraso adatembera neza mu mubiri, kandi rimwe na rimwe bigatuma umurwayi acibwa ino cyangwa ikirenge, agahuma cyangwa akarwara impyiko. Abarwayi ba diyabete benshi bahitanwa n’indwara z’umutima n’indwara zifata imitsi yo mu bwonko.

Iyo umuntu afite ibinure byinshi aba afite ibyago byo kurwara diyabete y’ubwoko bwa kabiri. Impuguke zemeza ko iyo umuntu afite ibicece, aba afite ibyago byinshi byo kurwara diyabete. Ariko cyane cyane ibinure byo ku rwagashya no ku mwijima ni byo bituma umubiri udashobora gukoresha isukari mu buryo bukwiriye.

Wakora iki ngo ugabanye ibyago byo kurwara iyo ndwara ?

Ibintu bitatu byagufasha kugabanya ibyago byo kurwara diyabete

1. Niba uri mu bantu bashobora kwibasirwa n’iyo ndwara, jya wisuzumisha umenye igipimo cy’isukari ufite mu maraso

Mbere y’uko abantu barwara diyabete y’ubwoko bwa kabiri, bakunze kubanza kugira isukari yo mu maraso irenze isanzwe. Nubwo kugira isukari yo mu maraso iri hejuru no kurwara diyabete ubwabyo bigira ingaruka ku buzima, hari aho bitandukaniye. Guhangana na diyabete birashoboka, ariko ntishobora gukira. Ku rundi ruhande, hari abari bafite isukari yo mu maraso iri hejuru bashoboye kuyigabanya, isubira ku rugero rusanzwe.

Abantu bafite isukari yo mu maraso iri hejuru bashobora kutagaragaza ibimenyetso bifatika, ari na yo mpamvu ubwo burwayi bwabo bushobora kutamenyekana. Hari raporo zavuze ko ku isi hose, abantu bagera hafi kuri miriyoni 316 bafite isukari yo mu maraso iri hejuru, ariko abenshi muri bo bakaba batabizi. Urugero, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika honyine, mu bantu bafite isukari yo mu maraso iri hejuru, abagera kuri 90 ku ijana ntibabizi.

Ariko kandi, kugira isukari yo mu maraso iri hejuru ni ikibazo. Uretse kuba bigaragaza ko ushobora kuzarwara diyabete y’ubwoko bwa kabiri, vuba aha byaragaragaye ko bituma umuntu agira ibyago byinshi byo kurwara indwara yo mu mutwe ituma umuntu adatekereza neza. Niba ufite umubyibuho ukabije kandi ukaba uhora wicaye cyangwa mu muryango wawe hakaba harimo abantu barwaye diyabete, ushobora kuba ufite isukari yo mu maraso iri hejuru. Niba wifuza kumenya uko uhagaze, uzakoreshe ikizamini cy’amaraso.

2. Jya urya indyo ikwiriye

Mu gihe bishoboka kandi bikaba bikwiriye, byaba byiza ukoze ibintu bikurikira: jya ugabanya ibyokurya wari usanzwe urya. Aho kunywa imitobe y’imbuto irimo isukari nyinshi na za fanta, ujye unywa amazi, icyayi cyangwa ikawa. Jya urya umugati utavangiye, umuceri na makaroni mu rugero, aho kurya ibyokurya byatunganyirijwe mu nganda. Ibindi warya ni inyama z’umweru, amafi, imbuto zijya kumera nk’ubunyobwa n’ibishyimbo.

3. Jya ukora siporo.

Imyitozo ngororamubiri ishobora kugabanya isukari mu maraso, kandi igatuma ibiro byawe bitiyongera. Hari impuguke yatanze inama yo kugabanya igihe wamaraga ureba televiziyo, ukagikoramo siporo.

Nubwo nta cyo wahindura ku ngirabuzimafatizo zawe, ushobora kugira icyo uhindura ku mibereho yawe. Imihati dushyiraho tubungabunga ubuzima bwacu si imfabusa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo