Uko Vigpower ifasha abagabo batakigira ubushake

Mu bibazo dukunda kwakira, binyuze muri email yahariwe kubaza muganga ku ndwara zinyuranye, icy’abagabo bagira ikibazo cy’ubushake buke cyangwa bwa ntabwo(Impuissance) gikomeje kuba agatereranzamba.

Abagabo bagira ubushake buke mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina barimo ibyiciro, hari abagabo bishakisha mu gihe cyo gutera akabariro ariko bikanga , hakaba n’ababura burundu. Kutagira ubushake cyangwa kububura mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugabo, bitera ubwumvikane buke hagati y’abashakanye.

Hari igice kimwe cy’abagabo bavuga ko bagiye kwa muganga ariko ntibibashe gukira. Mu gushaka gufasha abagabo bagira ikibazo cyo kugira ubushake buke, Rwandamagazine.com yasuye ivuriro Horaho Life . Iri vuriro rikaba rikoresha imiti yo mu bimera ikomoka ku buvuzi bw’abashinwa ikorwa na sosiyeti y’Abanyamerila, Green World International.

Mu mpamvu zitera kugira ubushake buke harimo izikomoka ku burwayi bunyuranye cyane cyane iy’iminsi ituma habaho gushyukwa ku mugabo. Aha twavuga iminsi iyobora amaraso mu mubiri (vaisseaux sanguins), iminsi yo mu mutwe (les nerfs ), n’izndi ndwara zinyuranye harimo na diyabeti.

Indi nkomoko ishobora gutera umugabo kubura ubushake ni ituruka ku ku mibanire n’uwo bashakanye, guhora ananirwa gutera urubariro uko bikwiye bigahora bimuhangayikishije n’ibindi.

Tuganira na Uwizeye Dieudonne , umuyobozi wa Horaho Life yatubwiye ko abagabo bafite iki kibazo bakunda kubagana kandi buri wese bahaye imiti yabugenewe bimugirira akamaro gakomeye. Uwizeye yagize ati " Mbere yo gutanga imiti ,dufite imashini zabigenewe dukoresha dupima umurwayi. Ntago wahita uha umurwayi imiti utazi imiterere n’inkomoko y’ikibazo afite."

Mu miti bifashisha mu kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kugira ubushake buke cyangwa se barwaye uburemba, harimo uwitwa Vigpower. Uyu muti nkuko bitangazwa na Uwizeye ngo abagabo bawukoresheje basubiye uko bahoze mbere ndetse bishimira ko wabafashije kuburyo bugaragara kandi nta ngaruka ugira ku buzima kuko ari umuti ukomoka ku bimera kandi ukaba wemewe n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’imiti cya FDA.

Akamaro ka vig power capsule ku bagabo

 Ifasha kongerera abagabo imbaraga
 Yongera umubare w’intanga kubagabo ukanazifasha gukomera
 Ituma umwuka mwiza wa oxygen utembera neza mu mubiri no ku gitsina
 Izibura imitsi yo ku gitsina bigatuma umugabo agira ubushake buhagije
 Irinda udusabo tw’intanga ngabo kwangirika
 Ifasha abafite ikibazo cy’impyiko n’indwara ya prostate

Tumubajije ku mwihariko ivuriro ryabo ryaba rifite, yadutangarije ko babanza kwita ku murwayi, bakamenya inkomoko y’ikibazo cye, nyuma bakamuha imiti kandi bakanakurikirana uko ya miti igenda imufasha.

Uwizeye Dieudonne kandi yadutangarije ko uretse Vigpower banafite undi muti witwa Zinc tablet nawo ufasha abagabo cyane.

Mu mujyi wa Kigali , Horaho Life iherereye mu nyubako yo kwa Rubangura, Etage ya gatatu, umuryango wa 301 cyangwa ukabahamagara kuri telefoni igendanwa
0788698813.

Abagabo bafite ikibazo cyo kubura ubushake cyangwa kugira uburwayi bw’uburemba(impuissance) bagana iri vuriro bakongera kurebana akana ko mu jisho n’abagore babo.

Ikibazo , inyunganizi kuri iyi nkuru cyangwa uburwayi ushaka ko tuzakubariza muganga , ohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo