Uburyo bwo kugirira isuku igitsina gifite impumuro mbi

Bijya bibaho ko umugore agira impumuro itari nziza ituruka mu gitsina cye,kuburyo uwo yegereye wese ahita yumva ko hari umwuka udasanzwe umuturukaho kandi we ugasanga atabyitaho cyangwa atanabyiyumvaho,akaba yabibwirwa n’abandi ariko hari uburyo wabirwanya bigashira burundu nkuko tubikesha urubuga Elcrema.

1.Guhindura umwenda w’imbere inshuro nyinshi ukirinda ko uwo wambaye wakwandura cyangwa ngo uzane iyo mpumuro itari nziza.Umugore ufite icyo kibazo cyo guhumura nabi aba agomba guhindura akenda k’imbere nibura inshuro 3 ku munsi kandi kakaba gafite isuku ihagije.

2.Koga mu myanya ndangagitsina ye kenshi ku munsi cyane cyane igihe avuye mu bwiherero kwihagarika akibuka ko agomba koga,dore ko ari n’uburyo bwo kwirinda kurwara indwara zibasira imyanya myibarukiro y’umugore’’infections vaginales’’,cyane ko hari n’ubwo iyo mpumuro mbi iterwa n’izo ndwara.

3.Gukaraba mu gitsina mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina na nyuma yo kuyikora,kuko haba harimo imyanda isohoka ituruka ku matembabuzi y’umugore,ari nayo ituma azana impumuro mbi,iyo atakarabye neza.

4.Kogosha umusatsi wo hasi,ukirinda ko uba mwinshi ugapfukirana imyanya ndangagitsina kuko nibwo hazamo icyuya kigatera impumuro mbi iguturukaho.

5.Kwirinda koga mu gitsina ukoresheje amasabuni asanzwe yokoga cyangwa yo kumesesha kuko nabyo bitera infections,maze zikazana ya mpumuro mbi mu gitsina.Umugore agomba gukoresha amazi gusa yakenera isabuni agakoresha izabugenewe zica udukoko dutera indwara zose zirimo n’izitera uwo mwuka utari mwiza.

6.Iyo uwo mwuka utari mwiza ukabije,ukagerageza kwiyitaho bikanga,ugomba kujya kwisuzumisha indwara zibasira imyanya myibarukiro twavuze haruguru.

Ubu nibwo buryo ushobora kwiyitaho ukarwanya impumuro mbi ituruka mu gitsina kandi bigakira burundu iyo atari uburwayi ufite,kandi bwaba ari nabwo ukajya kwa muganga bakagufasha kuko biba bigayitse kumva impumuro mbi ku mugore bitewe no kutigirira isuku ihagije.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo