Uburyo bukwiriye n’ubudakwiye bwo kwambara agapfukamunwa

Nk’uko byatangajwe na Ministiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, guhera kuwa mbere kuya 20 Mata 2020, U Rwanda rwategetse buri muntu wese usohoka mu rugo kugenda yambaye mask (agapfukamunwa), ndetse n’abatuye ahegeranye n’ahahurira abantu benshi. Mu rwego rwo kugerageza gukumira ikwirakwira rya coronavirusi.

Hari inganda zitandukanye ziri gukora utu dupfukamunwa mu Rwanda, ndetse Ministri w’ubuzima yatangaje ko buri wese ashobora kutubona ahamwegereye ku mafranga macye.

Face masks (cg udupfukamunwa) ziboneka mu mabara n’ubwoko butandukanye. Dr Karangwa Charles, ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) yatangaje ko udupfukamunwa dukoze mu myenda, twizewe kandi imyenda dukozwemo yujuje ubuziranenge.

Agapfukamunwa karinda coronavirus ?

Kwambara agapfukamunwa ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwirinda no kugabanya gukwirakwiza iyi virusi umuntu ku wundi.

Gusa kuba ukambaye ntibikuraho ko ukomeza gukurikiza amabwiriza yandi; nko gukaraba intoki no gusiga intera hagati yawe n’abandi.

Kwambara mask kubera atari ibintu byari bimenyerewe, usanga benshi bavuga ko bibabangamiye. Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru wa RBC; ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, avuga ko “Mu gihe itaguteye allergies, ni byiza ko uyihozamo, ukayikuramo ari uko akazi kayo karangiye. Ku bantu bagira ikibazo cya allergies, tubakangurira kujya kwa muganga.”

Ibyo ugomba kwitwararika ku dupfukamunwa

Mbere na mbere ni ngombwa gukurikiza amabwiriza yanditse ku gapfukamunwa ugiye gukoresha; niba bavuga kukambara inshuro 1 ukabigenza utyo, niba bavuga ku kambara inshuro 5 (nyuma yo ku kamesa, nabwo ukabigenza utyo)
Ni byiza ko mbere na nyuma yo kwambara mask ukaraba intoki
Ntugomba gukora muri mask imbere, igihe ugiye kuyambara kora inyuma, unifashishe imigozi iriho ukambara.

“Niba ukoresha mask zo mu bitambaro, nyuma yo kuyimesa banza uyitere ipasi. Udashoboye kubona ipasi, byibuze yinike mu mazi afite ubushyuhe bwa dogere 60 (60°C)” nkuko byavuzwe na Dr Charles Karangwa.

Udupfukamunwa tugabanya ibyago byo kwandura coronavirusi, gusa ni ngombwa ko bifatanywa n’ubundi buryo busanzwe buhari, nko gukaraba intoki kenshi no gusiga intera hagati yawe n’abandi byibuze metero 1, nkuko bitangazwa na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru wa RBC.

Dore uburyo bukwiye n’ubudakwiye ugomba gukoresha udupfukamunwa
Ntugomba gusiga akananwa kambaye ubusa

Ntugomba gusiga amazuru adapfutse neza hose

Ntugomba gusiga umwanya ku mpande, ku buryo umwuka ushobora gucamo

Ntugomba kwambara agapfukamunwa mu ijosi cg munsi y’akananwa

Ntugomba kukambarira munsi y’amazuru yawe

Ugomba kwambara mask ku buryo iza igapfuka neza amazuru ndetse n’umunwa kugeza ku kananwa. Utugozi tugera ku matwi neza (cg se mu irugu), kugira ngo umwuka udacamo ukaba wakugeraho

Umutihealth.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo