Ubuhamya bwa Karen Bugingo wakize kanseri ihitana benshi

Nubwo bimenyerewe ko umuntu wese urwaye kanseri, ari gacye ashobora gukira, kuko benshi ibahitana. Gusa hari bamwe bajya babasha kurokoko kanseri ndetse no kuyikira burundu.

Urubuga Umutihealth.com dukesha iyi nkuru yaganiriye na Karen Bugingo, kuri ubu ufite imyaka 24, wakize indwara ya kanseri yibasira uturemangingo dushinzwe kurinda umubiri (lymphoma).

Ushobora gutangira utwibwira muri make?

Navutse mu mwaka wa 1992, ubu mfite imyaka 24, navukiye kandi ndererwa I Kigali mu Rwanda. Ababyeyi banjye bose bapfuye muri Genocide yakorewe abatutsi, narezwe na nyogokuru naba masenge banjye. Amashuri abanza nayize muri la colombiere, ayisumbuye nyarangiriza muri Lycée de Kigali, ubu nkaba niga kaminuza muri Mt Kenya University aho niga ibyerekeye itangazamakuru.

Watangiye kurwara gute? Wari ufite imyaka ingahe?

Mfite imyaka 18, nibwo natangiye kurwara bisanzwe nkazajya numva mbabara mu gifu, rimwe na rimwe nkaruka, nyuma yaho naje gutangira gutakaza ibiro. Nagiye kwivuza ahantu hatandukanye, bakazajya bampa imiti ariko bikanga. Nyuma naje kwivuriza mu bitaro byitiriwe umwami Faycal (King Faycal Hospital), ariko bakampa imiti bikanga gukira gutyo.

Kuko nari ntangiye kuzajya mbabara mu itako, muri Faycal banshishije mu cyuma (x-ray) bankorera n’ibizami bya CT scan ariko ntibagira icyo babona, ntangira guhabwa servisi z’ubugorora ngingo n’imiti itaramfashaga cyane.

Ni ryari wamenye ko urwaye kanseri? Wumvise umeze ute?

Namenye ko ndwaye kanseri muri 2012 mu kwezi kwa 11. Nabwiwe ko ndwaye kanseri ya lymphoma kandi ko igeze kure (stage IV lymphoma cancer). Ntago nari nzi ibyaribyo, sinari nzi n’impamvu nayirwaye.

(Kanseri ya lymphoma, ni kanseri yibasira ubwirinzi bw’umubiri, aho yibasira uturemangingo twera tw’amaraso tuzwi nka lymphocytes).

Nkimara kubyumva, sinzi impamvu ntababaye ahubwo numvise nduhutse kuko byibuze nari mbashije kumenya icyo ndwaye.

Ese mu muryango wawe hari undi warwaye kanseri?

Nta wundi muntu nzi wo mu muryango wacu warwaye kanseri.

Tubwire muri make urugendo rwawe rwo kwivuza

Bikomeje kwanga mu Rwanda nibwo nagiye muri Kenya, mu bitaro byitwa Nairobi hospital, nyuma yo gukorerwa ikizamini cy’umwijima (liver biopsy), babonye ikintu kibyimbye cyane ku mwijima wanjye, ariko abaganga ntibahita bemeza ko ari kanseri. Nongeye kugaruka mu Rwanda, nsubira kuri Faycal bwo bampa imiti igabanya ububabare gusa. Nakorewe ikindi kizami cy’umwijima muri faycal kuko twumvaga dushaka kumenya ibyaribyo, ariko ntibagira icyo babona. Ahubwo bambwira ko ishobora kuba ari hepatite, ariko ntibampa umuti wayo.

Ubwo mu Ugushyingo 2012, nibwo ngiriwe inama n’umuryango wanjye nagiye kwivuriza mu buhinde, nagenderaga ku mbago, kandi nababaraga cyane mu itako ry’ibumoso, bakoze ibizamini bitandukanye (liver biopsy, CT scan, Endoscopy, n’ibindi bamfashe amaraso) nibwo nabwiwe ko ndwaye kanseri ya lymphoma kandi igeze ku rwego rwa 4 (lymphoma stage 4 cancer: iyi kanseri yibasira insoro zera z’amaraso za lymphocytes . Iyo igeze ku rwego rwa 4; ni ukuvuga ko iba yaratangiye no kwibasira izindi ngingo nk’urwagashya ndetse n’umwijima)

Nyuma y’iminsi 5 nibwo natangiye chemotherapy (ubu ni uburyo bwo kuvura kanseri), nayikorerwaga buri munsi mu gihe kingana n’icyumweru hanyuma bakarekera, bakazongera nyuma y’ibyumweru 2, nagombaga kubikorerwa amezi 6; igice kimwe nagikorewe mu buhinde ikindi ngikorerwa mu Rwanda, muri Faycal. Igihe nari ndi kuri chemotherapy, naryaga binyujijwe mu gapira kuko no mu muhogo wanjye hari harangijwe n’uturemangingo twa kanseri.

Mu kwezi kwa 7, 2013 nibwo narangije chemotherapy; mu gihe nabaga ndi kuyikorerwa namaraga amasaha 5 nicaye. Muri icyo gihe numvaga ntashaka kurya na gato, inzara zo ku ntoki no mu biganza byanjye harabaye umukara.

Mu kwivuza kwawe ni iki cyaguteraga imbaraga? Ese hari abagufashije?

Mu gihe nari ndwaye, inshuti zanjye n’umuryango wanjye bahoraga bafite ubwoba cyane, ariko numvaga nta bwoba na bucye mfite kuko numvaga ntazapfa.

Sinigeze nifuza gushaka ibintu bitandukanye kuri internet ngo menye niba bapfa cg badapfa, njye nizeye ibyo abaganga bambwiraga, numva ko nzaba muzima.

Ese hari ibibazo wagize mu kwivuza kwawe? Waba warabisohotsemo ute?

Uretse ibibazo naterwaga n’iyo miti nta kindi gikomeye nagiraga. Igihe nari ntangiye gukorerwa chemotherapy namaze ibyumweru 2 ntasinzira, gusa abaganga baje kumpa ibinini bisinziriza, buri kanya nahoraga nshaka kunyara ndetse no gutakaza imisatsi yanjye cyane. Uko najyaga koga cg ndi gusokoza, cg se ndyamye nabonaga imisatsi yanjye iri kugenda ivaho.

Nyuma yo kurangiza icyiciro cya nyuma, mukwa 7, 2013 nibwo nasubiye mu buhinde, abaganga bambwira ko kanseri yanjye yakize! Kubera ko itako ryanjye ry’iburyo ryari ryarangiritse burundu, ryagombaga gusimbuzwa (hip replacement). Nabazwe nko mu kwa 8, operation yo kumbaga yamaze ukwezi kose. Hanyuma ntangira kumenyerezwa kugenda no kugororwa ingingo (physiotherapy), nubwo numvaga nta mbaraga mfite ariko sinari nkibabara.

Nyuma yo gukira, ubu urateganya iki?

Ikintu cya mbere nteganya ni ukwandika igitabo, mvuga ubuzima bwanjye nuko nakize kanseri. Ubu nkigeze kure, kikaba kizasohoka mu gihe cya vuba (Kanama, 2017).

Ubu nkaba nkorana n’umuryango urwanya kanseri mu bana, aho nanjye mbakorera ubuvugizi kandi ngamije ko abantu benshi bamenya ububi bwa kanseri n’uburyo bashobora kuyirinda.

Ni iyihe nama wagira abantu bose muri rusange?

Inama ya mbere nagira abantu ni ukwisuzumisha pee! (check-up) byibuze rimwe mu mwaka. Njyewe nkimara gukira, nisuzumishaga buri kwezi (aseka!) ariko muganga yaje kumbwira ko atari ngombwa, nshobora kubikora rimwe cg 2 byaba bihagije.

Iya 2 ni ugukora sport uko babishoboye, hanyuma bakarya ibiryo byiza kandi biri natural. Kuri ubu ibyo nkoresha inyuma ndetse n’imbere mu mubiri wanjye byose ni karemano (organic), nkoresha uko nshoboye nkarya imbuto n’imboga nyinshi, sinongeye kurya inyama zitukura cyakoze njya ndya iz’umweru rimwe na rimwe.

Iya 3 ni ukuryama igihe gihagije. Nubwo bingora kenshi, ariko nkoresha uko nshoboye nkaryama amasaha 8 guhera saa yine kugeza saa moya.

Ni iyihe nama waha abarwaye kanseri ubu ngubu?

Mbere na mbere icyo nabwira abarwaye ni ugukomeza kugira icyizere. Kanseri usibye kwangiza, umubiri, mu gihe wihebye nibwo yiyongera cyane kandi ikakuzahaza. Nabagira inama yo kwirinda guhangayika cyane no kugira stress, ahubwo bakizera ko bashobora gukira cg kumera neza.

Igitabo My name is Life, Karen Bugingo, azagisohora vuba aha. kikazaba kirimo byinshi bikubiye ku buzima bwe mu gihe yari arwaye kanseri

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo