" Tourmaline Flask ", ‘Thermos’ idasanzwe, irinda umubiri kurwaragurika - VIDEO

Mu busanzwe mu ngo zacu tugira ‘Thermos’ cyangwa se Flask twifashisha mu kubika amazi ashyushye cyangwa se icyayi. Iyi Thermos itangaje yo itandukanye na ziriya zose twaba tuzi kuko ikoranye ubuhanga butangaje kuko iyo unyweye ibiyibitsemo,bigirira akamaro umubiri wawe cyane cyane mu kurinda indwara zihungabanya imikorere myiza y’umubiri (Metabolic Diseases).

Mu gushaka kumenya yinshi birenze kuri iyi Thermos, twegererye Uwizeye Dieudonne muri HORAHO Life atubwira byinshi kuriyo muri aya magambo.

Ati " Iyi Thermos itangaje yitwa " Tourmaline Flask" ikaba yihariye kuko ibika ubushyuhe igihe kirekire kandi ntifatwa n’ingese. Muri iyi Thermos harimo icyuma kibitse imyunyungugu y’ingenzi irenga 20, ikaba ari ingenzi cyane ku mubiri w’umuntu,imwe ikomeza amagufa indi igatuma umubiri ukora neza muri rusange."

Yakomeje atubwira ko iyi Thermos ifasha abantu bafite ibibazo bitandukanye mu mubiri kuko amazi unyoye ayirimo aba yamaze guhinduka amazi afite uduce dutoya (Small Molecules) kuburyo yihuta mu mubiri, uturemangingo tw’umubiri tukayakoresha vuba bityo bigafasha umubiri gutakaza imyanda, kuruhuka, ndetse no gusukura umubiri muri rusange.

Ikindi kandi aya mazi yo muri iyi Thermos, atuma umubiri ubasha kuringaniza icyo bita PH (ibi ni ibipimo byo mu mubiri bituma ibikorerwa mu mubiri bigenda neza).Bikaba bifasha urwungano ngogozi gukora neza.

Iyi Thermos iroroshye kuyitwara, si ngombwa ko uyisiga mu rugo.

Iyi Thermos ni bande bagenewe kuyikoresha ?

Mu gusubiza iki kibazo,Dieudonne yagize ati " Iyi Thermos ikenewe n’abantu bose muri rusange,gusa hari abayikeneye cyane by’umwihariko, nk’abarwaye indwara z’imikorere mibi y’umubiri (Metabolic diseases) urugero: Diyabeti, umuvuduko ukabije w’amaraso, umunaniro ukabije, indwara za Hepatite, Impyiko n’izindi."

Uramutse uyikeneye, wagana ivuriro Horaho Life aho ikorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA,muri etaji ya 3,umuryango wa 302 na 301, cyangwa se ukaba wabahamagara kuri numero 0789433795/0726355630.

Kanda hano usobanukirwe byinshi byerekeye Tourmaline Flask

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo