Sobanukirwa ubukana bwa Diyabete n’imiti myimerere ifasha uyirwaye kuburyo ashobora no gukira- VIDEO

Diyabete cyangwa indwara y’isukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye akaba agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko impindura (pancreas) iba itakibasha kuvubura umusemburo wa Insiline(Insulin) cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza uwo musemburo.

Muri iki gihe abantu benshi bazi neza indwara ya diyabeti, ariko si benshi bazi ubukana bwayo, bumwe mu bubi bwa diyabeti rero harimo n’uko ishobora gutera ubuhumyi. Nyamara ariko siko abantu bose bafite iyi ndwara bahinduka impumyi. Birashoboka cyane rero kubwirinda.

Bigenda gute ngo umurwayi wa diyabete ahume ?

Urubuga www.webmd.com rwemeza ko hari uburyo bwinshi Diyabete ishobora kwangiza ijisho, ariko hano tugiye kureba bumwe muri ubwo buryo. Ubundi mu ijisho imbere harimo agahu (retine) gashinzwe gukusanya amashusho yose mbere y’uko ajya mu bwonko. Diyabete rero yangiza aka gahu, bityo amashusho « Ni ukuvuga ibyo tubona » ntibibe bikibonye uko bigera ku bwonko.

Iyo aka gahu gatangiye kwangirika, umurwayi ntabwo abimenya, bityo buhoro buhoro umurwayi akazagenda atabona neza. Akenshi iyo atakibona neza, ijisho riba ryarangiritse cyane ku buryo biba bitagifite igaruriro. Niyo mpamvu umurwayi wa Diyabeti agomba gusuzumisha amaso ye ku buryo buhoraho, akabikora byibuze rimwe mu mwaka.

Hari ibimenyetso bishobora kugaragaza ko amaso agiye kwangizwa na diyabete ?

Muri rusange uko Diyabete yangiza amaso nta bimenyetso bigaragaza. Ntugomba rero gutegereza ko ubona ibimenyetso kugirango utangire gusuzumisha amaso yawe, cyakora hari bimwe mu bimenyetso ushobora kubona, iyo amaso ageze ku gice cya nyuma cyo kwangirika nko kuva amaraso mu maso, bigaragazwa no kubona ibintu by’ibihu mu maso. Icyo gihe ugomba kwihutira kujya kwa muganga kuko iyo bitagenze gutyo, bishobora kukuviramo ubuhumyi.

Hari imiti myimerere yagufasha kwirinda ndetse no guhangana n’izi ndwara

Ni byiza kwirinda iyi ndwara ya Diyabeti, kuko ishobora gutera ubuhumyi. Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara kandi ikaba yaranakuzengereje ndetse bikaba byanakuviramo guhuma. Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga. Twavuga nka FDA(Food and Drug Administration),n’ibindi.
Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’impindura gukora neza bigatuma wa musemburo wa Insuline utangwa neza, isukari ikajya kuri gahunda, kandi igatuma Diyabete itangiza ibindi bice by’umubiri harimo n’amaso.

Hari kandi n’ifasha uturemangingo tw’amaso kutangirika. Mu miti ya Diyabeti twavugamo nka: Glucoblock capsule, Balsam pear tea (Plant insulin), Chitosan capsule,... Mu miti ifasha amaso twavugamo nka: I-power capsule, B-carotene&Lycopene capsule, Zinc tablets,……ndetse no ku muntu urwaye amaso adaturutse kuri Diyabeti iyi miti iramuvura ndetse ikanamurinda ubuhumyi. Nta ngaruka iyi miti igira kuko ikozwe mu bimera.

Abantu baba bifuza kubona iyi miti, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaje ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813. Ushobora no gusura website yabo www.horahoclinic.rw

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo