Sobanukirwa ingaruka ziterwa no gucura (menopause)

Mu mibereho ya muntu uko agenda akura ni ko umubiri we ugenda uhindura imikorere, aho usanga imitekerereze igenda ihinduka, indwara nyinshi zikagenda zimusatira ndetse n’ibindi. Ku b’igitsina gore rero iyo basatira izabukuru habaho impinduka mu mikorere y’imisemburo y’umubiri, aho imwe n’imwe igenda igabanyuka bakagera igihe bagera mu gihe bita GUCURA (Menopause).

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso byo gucura,ingaruka ndetse n’ubufasha ku mugore ugeze muri icyo gihe.

Gucura ( Menopause ) ni iki ?

Gucura k’umugore (ménopause) ni igihe umugore ageze aho gusama biba bitagishoboka kuko imisemburo imwe n’imwe ituma intanga ngore zikorwa neza iba itagitangwa neza bityo bikaba byatuma atanasama.Iki gihe no kujya mu mihango birahagarara. Ni ibintu bisanzwe biba k’umugore iyo atangiye kugeza mu myaka ya za mirongo itanu. Akenshi igihe kiringaniye cyo gucura kw’umugore kiba hagati y’imyaka 45 n’imyaka 55. Bavuga ko umugore yacuze kare iyo acuze mbere y’imyaka 40 bakanavuga ko yacuze atinze iyo bibaye arengeje imyaka 55.
Ugucura k’umugore bibanzirizwa no kubura imihango rimwe na rimwe cyangwa ntizire igihe kubera ikibazo cy’umusemburo wa Estrogen udahagije.Nyuma umugore atangira kuva buhoro buhoro bikagera aho imihango igahagarara burundu.

Bimwe mu bimenyetso biboneka ku bagore bageze mu gihe cyo gucura:

-Kubira ibyuya nijoro ( Night sweats )
-Kubura ibitotsi
-Kwiheba (depression)
-Kugabanuka kw’inda ibyara
-Gucika intege no guhorana umunaniro ukabije
-Kuribwa umutwe
-Guhindurwa kw’imisatsi
-Guta ibiro cyangwa kubyibuha bikabije

Ingaruka ku mugore ugeze muri iki gihe cyo gucura

-Kurwaragurika indwara zitandukanye
-Koroha kw’amagufa (Osteoporosis) bigenda byiyongera uko umugore agenda arushaho gukura.
-Kubaganuka kw’uruhago bituma umugore yihagarika cyane cyangwa inkari zikaba zanamucika (incontinece urinaire).
-Kugabanuka kw’inda ibyara (atrophie vaginale)
-Kugabanuka k’ubushake mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere mu gitsina.

Ubufasha ku bagore bageze muri iki gihe cyo gucura

Gucura ni icyiciro cy’ubuzima buri mugore wese agomba kunyuramo,gusa ntabwo umuntu akwiriye kumererwa nabi muri ubwo buzima. Hari abagore benshi bagera muri icyo gihe kikabazengereza cyane ku buryo usanga bameze nk’abahora barwaye.

Kuri abo bagore rero ndetse n’abandi bose basatira iyo myaka, ubu habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire bikoze mu bimera ndetse bikaba bifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Admnistration) kandi bikaba bikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga. Bikurinda ingaruka ziterwa no gucura cyane cyane abageze cyangwa bagiye kugera mu gucura. Bituma imisemburo ijya kuri gahunda,bikabarinda no kurwaragurika.
Muri iyo miti ndetse n’inyunganiramirire twavugamo nka: Soypower Capsule,Royal jelly capsule,Zinc Tablets,….Iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire nta ngaruka bigira ku muntu wabikoresheje.

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’inyunganiramirire, wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Konumva aribyo ndwaye urumuri runtera kuribwa cyane

    - 13/04/2019 - 10:16
  • ######

    Konumva aribyo ndwaye urumuri runtera kuribwa cyane

    - 13/04/2019 - 10:17
Tanga Igitekerezo