Remdesivir: Umuti uri kugaragaza imbaraga mu kurwanya coronavirus

Ubu hari ibihamya "biboneka neza" ko umuti wa Remdesivir ushobora gufasha abantu gukira coronavirus nk’uko bivugwa n’abahanga mu by’ubuzima muri Amerika.

Baravuga ko uyu muti ugabanya igihe ibimenyetso by’iyi ndwara bimara kuva ku minsi 15 kugera kuri 11 nk’uko ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu bitaro bitandukanye ku isi bibyerekana.

Mu cyumweru gishize, amakuru OMS/WHO yashyize kuri internet yavugaga ko uyu muti utari gukora, gusa ayo makuru bahise bayavanaho nyuma y’igihe gitoya.

Amakuru arambuye kuri uyu muti ntabwo aratangazwa, ariko inzobere zivuga ko cyaba ari igisubizo cyiza niba byemejwe ko uvura, nubwo utaba uje kurangiza iki cyorezo.

Bavuga ko uyu muti ushobora gukiza ubuzima bwa benshi kandi ukagabanyiriza ibitaro akazi ko kwakira no kwita ku barwayi.

Remdesivir ubundi yakozwe ari umuti wo kuvura Ebola. Ni umuti urwanya virus, wibasira utunyangingo virus ikenera kugira ngo yiyongere mu turemangingo tw’umubiri wacu.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Ikigo cya Amerika National Institute of Allergy and Infectious Diseases (NIAID), cyakoze igerageza ryawo ku bantu 1,063. Bamwe muri bo bahawe uwo muti, abandi bahabwa utari wo neza (placebo).

Dr Anthony Fauci utegeka NIAID agira ati: "Ibyavuyemo ni uko Remdesivir igaragaza neza ko igabanya igihe cyo gukira iyi ndwara".

Nta muti cyangwa urukingo biraboneka bivurwa Covid-19 kugeza ubu, mu kuyivura abaganga bavura ibimenyetso byayo ubwirinzi bw’umubiri nabwo bugahangana na virus kugeza umuntu akize cyangwa byanze.

Dr Fauci yavuze ko ibyavuye mu igerageza byerekana ko uyu muti "ushobora kuzibira iyi virus", ibi bikaba "bifungura umuryango ku kuba hashobora kuboneka uburyo bwo kuvura abayirwaye".

Ntiharamenyekana neza abo uyu muti ufasha. Niba ari abagombaga gukira n’ubundi ukiza vuba cyangwa unafasha abantu barembye bakoroherwa.

Ntibiramenyekana kandi niba ukora cyane mu bakiri bato cyangwa abakuze, niba ufasha abasanzwe bafite n’izindi ndwara cyangwa abatazifite, cyangwa niba ufasha gusa abo virus itaraba nyinshi mu mubiri.

Ibi ni ibibazo bizasubizwa mu gihe hazatangazwa amakuru yose kuri uyu muti.

Prof Mahesh Parmar wayoboye igerageza ry’uyu muti mu Burayi avuga ko mbere y’uko uyu muti ukwirakwizwa hakiri ibyo gukora.

Ati "Imibare n’ibyayivuyemo bigomba gusubirwamo n’abashinzwe ubugenzuzi kugira ngo uyu muti wemerwe kandi wongere ugenzurwe n’inzego zishinzwe iby’imiti mu bindi bihugu".

Avuga ko mu gihe ibi bikiri gukorwa bakomeza kubona amakuru yandi ava mu magerageza, bareba niba uyu muti ushobora no kurengera abagiye kwicwa na Covid-19.

Prof Peter Horby wo muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, ayoboye itsinda rinini riri gukora igerageza ry’imiti itandukanye yavura Covid-19.

Yagize ati "Tugomba kureba ibyavuye mu igerageza rya remdesivir byose, gusa ubaye wemejwe yaba ari inkuru nziza mu rugamba ruriho kuri Covid-19.

"Intambwe zakurikiraho ni ukubona amakuru yose no kumenya uko uyu muti wa remdesivir waboneka kuri benshi".

Mbere, amakuru ya leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu muti yari yashyizwe hanze mu gihe kimwe n’ayo mu Bushinwa mu kinyamakuru kivuga iby’ubuzima cy’ikigo Lancet, yavugaga ko utavura.

Gusa, igeregezwa ryari ryakozwe ntiryari rihagije nk’ako abahanga babivuga.

Prof Babak Javid, umuhanga mu ndwara z’ibyorezo wo muri bitaro bya kaminuza ya Cambridge avuga ko "amakuru ariho kuri uyu muti avuguruzanya".

Ati: "Bivuze ko kuba ubu nta muti uriho uvura Covid bishobora kwihutisha kwemeza remdesivir ko iyivura.

"Gusa, bibonaka ko remdesivir atari igisubizo cyihuse muri ibi; urebye muri rusange ubona warakijije abantu kuri 30%"

Indi miti iri gukorwaho amagerageza ko yavura Covid-19 harimo isanzwe ikoreshwa mu kuvura malaria na SIDA ishobora kurwanya iyi virus cyangwa igaha imbaraga ubwirinzi bw’umubiri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo