Perezida Macron avuga ko azashyira igitutu ku badakingiye

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yaburiye ko ashaka gutuma abadakingiye Covid-19 bo mu Bufaransa bagorwa n’ubuzima.

Yabwiye ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa ati: "Rwose ndashaka kubabangamira, kandi tuzakomeza gukora ibi - kugeza ku mpera".

Ariko abatavuga rumwe na we muri politiki bavuze ko imvugo ikakaye yakoresheje muri icyo kiganiro idakwiye gukoreshwa na Perezida.

Avuze ayo magambo mu gihe umushinga w’itegeko ku cyangombwa kigaragaza ko umuntu yakingiwe Covid wacyererejwe n’abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bishyize hamwe bagatuma ubutegetsi bwe butawutambutsa ngo wemerwe.

Impaka mu nteko ishingamategeko kuri uwo mushinga w’itegeko, wabuza abadakingiye Covid kugera henshi ho mu buzima busanzwe, zabujijwe gukomeza na nyuma ya saa sita z’ijoro.

Muri iki cyumweru uwo mushinga wari witezwe kwemezwa nk’itegeko binyuze mu matora, ariko warakaje abarwanya inkingo ndetse n’abadepite benshi bo mu Bufaransa bavuze ko bakiriye ubutumwa bubakangisha ko bazicwa kubera iki kibazo.

Mu kiganiro cye cyo ku wa kabiri n’ikinyamakuru Le Parisien, Bwana Macron yavuze ko nubwo "atazakingira ku ngufu", yizeye gushishikariza abantu kwikingiza mu "gukumira mu buryo bushoboka bwose ko bagera ku bikorwa byo buzima busanzwe".

Yagize ati: "Sinzohereza [abadakingiye] muri gereza.

"Rero ducyeneye kubabwira ko, guhera ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa mbere, ntimuzaba mugishoboye kujya muri resitora. Ntimuzaba mugishoboye kujya aho kunywera ikawa, ntimuzaba mugishoboye kujya ahakinirwa amakinamico. Ntimuzaba mugishoboye kujya ahareberwa sinema".

Imvugo Bwana Macron yakoresheje ijyanye no kubangamira cyangwa kubuza amahwemo abadakingiye, ifatwa nk’imvugo yo mu muhanda ndetse yazamuye imbamutima zikomeye z’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bruno Retailleau, ukuriye muri sena itsinda ry’abafite ibitekerezo bikaze badashaka impinduka rya Les Républicains, yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru AFP agira ati: "Nta cyihutirwa mu buvuzi na kimwe cyaba impamvu yo gukoresha amagambo nk’aya".

"Emmanuel Macron avuga ko yize gukunda Abafaransa, ariko bisa nkaho by’umwihariko akunda kubasuzugura".

Marine Le Pen, umukuru w’ishyaka ry’ab’ibitekerezo bikaze badashaka impinduka, yanditse kuri Twitter ati: "Perezida ntakwiye kuvuga ibyo... Emmanuel Macron ntakwiranye n’umwanya arimo".

Hagati aho, umunyapolitiki wo ku ruhande rw’abashaka impinduka Jean-Luc Mélenchon yavuze ko amagambo ya Bwana Macron ari "ukwemera icyaha gutangaje cyane".

Yongeyeho ati: "Biraboneka neza, icyangombwa cyo gukingirwa ni igihano cya rusange ku bwisanzure bwa buri muntu".

Ubufaransa ni kimwe mu bihugu bifite ikigero cyo hejuru cyane cy’abakingiwe Covid mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), aho mu Bufaransa abantu bakuze barenga 90% bahawe doze ebyiri z’urukingo.

Hashize amezi ubutegetsi bw’Ubufaransa busaba abantu kwerekana icyemezo cyuko bakingiwe cyangwa icyerekana ko nta Covid banduye, kugira ngo bemererwe kwinjira muri henshi mu hantu hateranira imbaga y’abantu.

Ariko ubutegetsi bw’Ubufaransa burashaka gukuraho ayo mahitamo yo kwerekana icyemezo cyuko umuntu nta Covid afite, nk’ingamba yo guhangana no kwiyongera kw’abanduye Covid kutari kwarigeze kubaho mbere, guterwa ahanini n’amoko ya Covid yandura cyane kandi byihuse ya Omicron na Delta.

Ku wa kabiri, Ubufaransa bwatangaje ko abantu bashya 271,686 banduye Covid kuri uwo munsi - umubare wa mbere munini w’abanduye ku munsi ugaragaye mu Bufaransa kuva iki cyorezo cyatangira.

Bwana Macron na n’ubu ntaratangaza ku mugaragaro ko aziyamamariza manda ya kabiri mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ariko yabwiye ikinyamakuru Le Parisien, muri icyo kiganiro bagiranye ku wa kabiri, ko abishaka kandi ko azasobanura neza icyemezo cye "igihe uko ibintu bimeze mu rwego rw’ubuvuzi bizaba bibitangiye akanya".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo