Parashield , igisubizo mu kurinda no kuvura inzoka zo mu nda

Uyu muti wica ndetse ukanarinda inzoka zo mu nda zirimo Apiral ascarid, hookworm, whipworm, fasciolopsis, schistosomiasis (bilharzia), trichomonas vaginalis na endamoeba.

Bimwe mu bimenyetso by’inzoka zo mu nda

 Kuribwa cyane mu kiziba cy’inda.
 Impiswi, isesemi cyangwa kuruka.
 Gutumba/ Kubyimba inda.
 Umunaniro.
 Gutakaza ibiro mu buryo budafite impamvu igaragara.
 Kugira umuriro.
 Kubura amazi mu mubiri, no kugira amaraso macye.
 Kugira impatwe.

Umuntu ufite ikibazo cy’inzoka zo mu nda akunze kugira dysentery. Dysentery ni igihe habayeho ama infection mu mara, bigatera gusohora umwanda w’impiswi urimo amaraso n’ururenda. Inzoka zo mu nda zikunze gutera uburyaryate mu cyibuno. Rimwe na rimwe inzoka zisohokera mu myanda mu gihe witumye. Abantu bamwe bakunze kuba bafite inzoka zo mu nda ariko bakazimarana imyaka batarabona ibimenyetso byazo.

Igitera inzoka zo mu nda

Imwe mu nzira itera kwandura inzoka zo mu nda ni ukurya ibiribwa nk’inyama zidatetse neza ziturutse ku nyamaswa zanduye izo nzoka nk’inka, ingurube cyangwa ifi.

Ibindi bitera kwandura izi nzoka zo mu nda twavuga;

 Kunywa amazi yanduye.
 Kurya cyangwa kugira aho umunwa wa muntu uhurira n’imyanda yo mu bwiherero.
 Isuku nkeya no kudasukura neza ibiribwa.

Roundworm ni ubwoko bw’inzoka zo mu nda zikunze kwinjira munda biciye mu kuba wahuye n’itaka ndetse n’imyanda byanduye. Mu gihe uriye ikintu cyanduye icyo cyonnyi (parasite), cyihutira kwinjira mu mara. Hanyuma yo kwinjiramo ikororoka. Igihe zororotse zikaba nyinshi ndetse nini, ibimenyetso bihita bitangira kuboneka.
Abana bato nibo bafite ibyago byinshi byo kwandura izi nzoka zo mu nda, bitewe nuko bakinira ahantu hashobora kuba hari itaka ririmo amagi yizo nzoka. Abantu bakuru nabo bafite ibyago byinshi byo kwandura izo nzoka bitewe nuko ubwirinzi bwabo bw’umubiri bugenda bugabanuka uko bakura.

Ubushakashatsi bw’umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima (WHO) bwagaragajeko, abantu 10 mu bantu ijana batuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere baba bafite inzoka zo mu nda, bitewe nuko banywa amazi mabi, biturutse ku kuba aba atasukuwe.

Ibyo wakora kugirango wirinde inzoka zo mu nda

 Kwirinda kurya amafi cyangwa inyama bidahiye neza.
 Kunywa amazi atetse kandi akabikwa mu gikoresho gisukuye cyinapfundikiye neza.
 Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
 Kuronga imbuto n’imboga mbere yo kubirya.
 Kugerageza guhata ibiribwa.

Ikindi gikomeye ni ugukoresha ibinini byiza bizwiho guhangana ni inzoka zo mu nda ndetse n’amagi yazo, aribyo byitwa Parashield Capsules.

Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita k’umubiri wawe ndetse naho wabona Parashield capsules yagufasha kurwanya uburwayi bw’inzoka no mu mibereho yawe myiza, ni muri HORAHO Life. Bagufitiye Parashield Capsules, yabafasha kongera kugira ubuzima bwiza.

Uramutse ukeneye iyo Parashield Capsules wagana aho HORAHO Life ikorera mu mujyi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.

Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo