OMS ivuga ko Afurika yakwibasirwa n’ibyorezo igihe US yahagarika inkunga yayo

Gahunda zo guca imbasa, kurwanya SIDA na Malaria muri Africa zizahungabana cyane niba icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo guhagarika inkunga ku ishami ry’umuryango w’abibumbye ryira ku buzima cyemejwe n’inteko ishinga amategeko.

Kubera ibyo, Matshidiso Moeti umukuru wa OMS/WHO muri Africa yasabye leta ya Amerika kwisubiraho ku cyemezo cya Bwana Trump.

Leta ya Amerika, umuterankunga mukuru wa OMS, yari iherutse kwemerera uyu muryango ushinzwe ubuzima ku isi miliyoni $151 mu gihe cy’imyaka ibiri.

Kuri iyi nkunga, OMS yari imaze kubona miliyoni $50, gusa icyemezo cyo guhagarika iyi nkunga giteye impungenge ibikorwa bya OMS muri Afurika.

Imwe muri gahunda zahungabana cyane ni iyo gukingira indwara mu bihugu byinshi.

Hari gahunda zikomeje zigamije guca indwara y’imbasa muri Afurika, mu gihe kandi hari ibihugu 12 ubu bicyugarijwe n’iyi ndwara.

OMS niyo iyobora ibikorwa byo gutanga amabwiriza n’imibare mu gukurikirana ibikorwa by’ubuzima ku isi.

Inzego z’ubuzima muri Afurika ziri mu zifite intege nke zungukira cyane muri ibi bikorwa

OMS iheruka kubona miliyoni $300 yo gushyira mu bikorwa byo kurwanya coronavirus muri Africa mu mezi atandatu ari imbere, kuri uyu mugabane harabarwa abantu 17,000 bamaze kwandura iki cyorezo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo