Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko ubura Vitamini D mu mubiri wawe

Ni kenshi uzabona umuntu mu gitondo abyuka ukabona agiye ku kazuba, wamubaza uti se kuki ubyutse wota izuba bite? Akakubwira ko ari gushaka Vitamini. Aba avuga ukuri gusa abantu benshi ntibazi iyo vitamini iyo ari yo.

Iyo rero ni Vitamini D. Ese waba uzi aho ituruka? Ese iyo yabuze mu mubiri wabibwirwa n’iki? Ibi byose ni nyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Vitamin D ni iki?

Vitamin D bakunda kuyita “sunshine vitamin” . Ni intungamubiri ikorwa n’umubiri iyo umubiri wahuye n’imirasire y’izuba cyane cyane akazuba ka mugitondo.Gusa nanone hakaba hari ibiribwa bimwe na bimwe ishobora kubonekamo.Ikaba ikora ibintu byinshi mu mubiri harimo nko: Gutuma amagufa n’amenyo bikomera,ndetse no kurinda umubiri indwara zitandukanye.

Aho iboneka

Nkuko twabigarutseho ,Vitamini D ikorwa n’umubiri ubwawo iyo umubiri uhuye n’imirasire y’izuba, cyane cyane buriya kariya kazuba ka mugitondo ni keza cyane,gusa nanone dushobora kuyibona nko mu mafi, amata, margarine, amagi, Yaourt,….

Dore rero ibimenyetso 5 byakwereka ko iyi Vitamini D yagabanyutse mu mubiri

Nkuko tubikesha urubuga rwa internet rwa healthline na Elle Magazine, ngibi ibimenyetso byakwereka ko iyi ntungamubiri yagabanyutse mu mubiri wawe:

• Kuvunika kwa hato na hato:Iyi Vitamini ituma amagufa akomera kuko ifasha umubiri kwinjiza Kalisiyumu,bityo rero iyo yagabanyutse,ushobora kuvunika kuburyo bworoshye,ndetse bikaba byanatera indwara yo koroha kw’amagufa bita “Osteoporosis”.

• Kubura imbaraga mu mubiri: Ubushakashatsi bwakorewe muri universite ya Havard,bwagaragaje ko iyo iyi vitamin D igabanyutse mu mubiri,imbaraga z’umubiri nazo zitangira kugabanyuka,ukumva uracika intege cyane.

• Kubabara amagufa ndetse n’umugongo: Nkuko twabibonye,iyi Vitamini ituma amagufa amera neza ndetse akanakomera,iyo rero uyibura,ushobora kumva amagufa akurya ndetse ukaba wababara no mu ngingo cyane cyane umugongo.

• Kwiheba: nubwo kwiheba bishobora guterwa n’izindi mpamvu zitandukanye,hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kugabanyuka kw’iyi vitamin nabyo bitera umuntu kwiheba cyane cyane abageze mu za bukuru.

• Gutinda gukira kw’igisebe: Nubona urwaye nk’igisebe,ukabona gitinze gukira nta zindi mpamvu zajemo,uzatekereze ko iyi Vitamini D yawe ari nkeya.

Ibyo wasangamo Vitamine D

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo