Ni ryari bavuga ko umuntu abyibushye birenze urugero ?

Muri iki gihe umubyibuho ukabije ni ikibazo gikomeye haba mu Rwanda ndeste no ku isi muri rusange. Kera mu muco w’abanyarwanda kubyibuha byari ikimenyetso cy’umuntu ubayeho neza. Nyamara nubwo bimeze bityo hari benshi batazi niba babyibushye birengeje urugero cyangwa se batanabyibushye muri rusange.

Kubyibuha bikabije bisobanuye iki?

Kubyibuha bikabije ni ukugira ibiro byinshi ugereranyije n’uburebure, igihe umubiri wawe ubitse ibinure by’umurengera gusa umuntu ashobora no kugira ibiro byinshi adafite ibinure byinshi mu mubiri, urugero nka babantu baterura ibiremereye.

Ni gute wamenya ko ubyibushye birenze urugero?

Kugira ngo bamenye ko ufite ibiro byinshi cyane, hifashishwa igipimo bita BMI (Body Mass Index). Iki gipimo nicyo kikubwira niba ufite ibiro bijyanye n’uburebure bwawe cyangwa se ufite ibro byinshi.

Dore uko babona icyo gipimo:

Ufata ibiro byawe (kg) ukagabanya uburebure (m) bwikubye kabiri. Iyo rero basanze BMI yawe iri hejuru ya 30,nta kabuza uba ubyibushye birengeje urugero (obesity).
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa mayoclinic,Dore ibisobanuro by’ibipimo bya BMI.

Ni ibiki bitera kubyibuha bikabije?

Nubwo umubyibuho ukabije ushobora guterwa n’impamvu nyinshi nk’ uruhererekane mu miryango (genetic influences), Imyitwarire (behavioral influences) ndetse n’ihindagurika ry’imisemburo (hormonal influences),ariko kwinjiza ibinure byinshi mu mubiri ntubitwike niyo mpamvu nyamukuru yo kubyibuha.

Ngizi impamvu 2 nyamukuru zitera kubyibuha bidasanzwe:

Kudakora imyitozo ngororamubiri

Abantu benshi banga gukora siporo nyamara iyo siporo itwika bya binure uba wariye,bigatuma bitibika mu mubiri.Ni byiza rero gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye.

Imirire itaboneye ikungahaye ku binyamavuta ndeste n’ibinyamasukari

Inyama, Mayonnaise, Amafiriti, amavuta ya buri munsi, amasukari, imigati,…..Ibi ni byo abantu benshi bikundira gukoresha,ibi rero bigenda byibika gake gake mu mubiri,ugasanga wabyibushye birenze urugero.Niba ubikunda rero gerageza ugabanye kuko umubyibuho ukabije uragutegereje.

Wari uzi ko hari uburyo wagabanya ibiro ndetse ukanirinda umubyibuho ku buryo bwizewe?

Ni byiza kwirinda bimwe twabonye bizana umubyibuho gusa hari n’ababikora ntibikunde cyane ko wenda baba bafite ibiro by’umurengera, ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba itwika ibinure mu mubir ku buryo bwiza bigatuma ibiro bigabanyuka.Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri yo twavugamo nka Slimming Capsules,Kuding plus tea,Chitosan Capsule,…

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0788698813 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo