Ni iki gitera imihango imara iminsi myinshi ?

Photo: Dr Iba Mayele uvura indwara z’abagore(Gynécologue)

Nubwo kujya mu mihango ku bakobwa cyangwa abagore ari ikintu gisanzwe ariko hari abahura n’ibibazo binyuranye imihango yabo ikaba yabatera guhangayika bitewe no kuba imara igihe kirekire, ibatera uburibwe bukabije, kuva amaraso menshi n’ibindi binyuranye.

Ubusanzwe umugore cyangwa umukobwa amara hagati y’iminsi 3-5 ari mu mihango. Hari ubwo iki gihe ariko kirenga kuri iyi minsi, imihango ikaba yamara icyumweru, ari bwo havugwa ko imihango yatinze(règles prolongé).

Umusomyi wa rwandamagazine.com yadusabye ko twamubariza muganga impamvu yaba itera iki kibazo ndetse n’icyo ugifite yakora kigakemuka. Mu gushaka igisubizo twegereye muganga Dr Iba Mayele uvura indwara z’abagore(Gynécologue).

Dr Iba Mayele yadutangarije ko kuba imihango imara iminsi myinshi bitewe n’impamvu zinyuranye harimo nk’uburwayi bwa kanseri y’inkondo y’umura (Cancer de l’uterus), indwara ya Endometriose ifata mu nkondo y’umura, utubyimba dufata ku nkondo y’umura(Polypes du col utérin),imihindagurikire y’imisemburo, abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa Depo Provera, ibibyimbya bifata mu mura, Myomes uterins n’izindi zinyuranye zituma amaraso atavura (troubles de coagulation du sang) cyangwa se bikaba byaterwa na kanseri y’amaraso (Leucemie).

Uretse ikibazo cy’imihango imara igihe kirekire, Dr Iba Mayele avuga ko hari n’abandi bantu bagira ikibazo cy’imihango imara igihe gito cyane, imihango ibabaza cyane, abava amaraso menshi n’ibindi binyuranye.

Dr Iba avuga ko umukobwa cyangwa umugore ubona hari ikidasanzwe mu mihango ye aba agomba kwihutira kujya kureba abaganga bavura indwara z’abagore kuko impamvu zibitera zinyuranye kandi zishobora kugira ingaruka mbi cyane.

Ati “ Iyo muganga amusuzumye akamenya igitera ibyo bibazo nibwo amenya icyo yakorera umurwayi. Iyo asanze ari bumwe mu burwayi bukomeye, umurwayi aba agize amahirwe kuko buvurwa hakiri kare ntabindi bibazo buramutera. Iyo asanze nabwo bidakomeye kandi amwandikira imiti yamukiza ariko icy’ibanze ni ukumusuzuma akamenya inkomoko y’icyo kibazo.”

Umukobwa cyangwa umugore ubona hari ikidasanzwe mu mihango ye aba agomba kwihutira kujya kureba abaganga bavura indwara z’abagore

Niba nawe ufite uburwayi cyangwa ikibazo ushaka ko twazakubariza muganga, ohereza ikibazo cyawe kuri email :[email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Rutagengwa aimee ashley

    Murakoze kubwikiganiro kiza mutugezaho tukabasha gusobanukirwa ikibazo mfite turifuza ko mwaza dusobanurira impamvu ishobora gutuma wirenza ukaba wamara nkamezi nka5 utarabona imihango knd na sex wigeze ukora knd nanaho wumva ubabara murakoze

    - 31/03/2020 - 14:55
Tanga Igitekerezo