Menya indwara yo kugira udusebe mu gifu nuko wayikira

Igifu ni rumwe mu ngingo zifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu ; aho kigira umumaro mu igogorwa (gutunganya ibiryo) ry’ibiryo n’ibyo tunywa byose. Ni kimwe mu nyama zo munda, giherereye ku gice cy’iburyo munsi gato y’igicamakoma (diaphragm)

Abantu bose ntibagira igifu kingana, ingano igenda itandukana kuri buri wese. Mu bihe bisanzwe igifu gishobora kwakira hagati ya litiro 1 na 2 zibyo kurya ndetse nibyo kunywa uba wafashe. Igifu kandi kirakweduka kuburyo gishobora kwakira hagati ya litiro 3 kugeza kuri 4 zibyo kurya no kunywa waba wafata. Ariko iyo gikwedutse cyane bitera ibibazo ; nihamwe umuntu yumva yabyimbye inda rimwe na rimwe, akarwara ikirungurira, kuko igifu kiba kiremerewe nibikirimo bituma kitabasha kubivanga neza ngo kibisye bityo bikomeze bigabanuke mugifu, aribyo bita indigestion.

Ese iyi indwara iterwa niki ?

 Helicobacter pylori (soma : elikobagita pirori) ; ni utunyabuzima two mu bwoko bwa bagiteri twibasira igifu tukaba twatera uburibwe bukomeye ku gifu, ndetse na infection. Izi bagiteri iyo zibasiye igifu zigenda zishimashima impande z’igifu ariko hagenda hacika udusebe, ibi bikaba bibabaza cyane.

 Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe (cg ububabare) nka ibuprofen, diclofenac, aspirin n’indi yo muri ubu bwoko. Nubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero.

 Imibereho ; ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo cg se abantu bakora akazi kavunanye batajya babona umwanya wo kuruhuka uhagije baba bafite ibyago byinshi byo kuzana utwo dusebe ku gifu.

 Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane

 Abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe

Bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara :

  Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ubwo bubabare buraza bukagenda.
  Kumva umeze nkuri gushya mu bitugu ahahurira inshyi z’amaboko. Wumva hameze nk’aharimo akanyengetera.
  Ibindi bimenyetso twavuga harimo : kubura appetit, kugira iseseme, guta ibiro, rimwe na rimwe kwituma amaraso (cg se ibisa umukara)

Ese waba uzi ko hari imiti myimerere yagufasha gukira iyi ndwara ?

Hari igihe waba ufite ubu burwayi bwarakuzengereje,Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi) .Iyo miti rero ikaba yica udukoko dutera utwo dusebe ndetse ikadukiza,kuburyo ukira ugasubira kubyo waryaga.Muri iyo miti twavugamo nka : Propolis plus capsule, Spirulina Capsule, galic oil softgel ,Aloe Vera plus capsule……Iyi miti nta ngaruka igira ku wayikoresheje.

Abantu baba bifuza gufashwa gukoresha ubwo buryo bw’imiti y’umwimerere, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 . Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813.

Pt Jean Denys/Horahoclinic

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • kamana innocent

    Ndashaka Kuba sura nkamenya ibiciro byiyomiti
    I

    - 5/07/2017 - 10:30
  • kamana innocent

    Ndashaka Kuba sura nkamenya ibiciro byiyomiti
    I

    - 5/07/2017 - 10:31
Tanga Igitekerezo