Kuba urukiko rwemereye umugore gutwitira mugenzi we, bivuze iki ku muryango Nyarwanda ?

Bwa mbere mu Rwanda, urukiko rwemeje ko umugore n’umugabo baha igi rizavamo umwana uwundi mugore akabatwitira akazababyarira, ibizwi nka ’surrogacy’.

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ejo kuwa gatanu nibwo rwaciwe uru rubanza.

Umugore n’umugabo bashaka ko bababyarira bamaranye imyaka icumi bataragira amahirwe yo kubyara umwana.

Urukiko rwategetse ko umwana akimara kuvuka azandikwa ku babyeyi bazamubyara, ariko akazabana n’uwamutwise igihe cy’amezi atandatu nyuma yo kuvuka.

Aba bamaze kumvikana ko umwe atwitira umwana mugenzi we bagiye kwa muganga bababwira ko ibyo bintu bitaraba mu Rwanda batazi niba byemewe.

Byabaye ngombwa ko izo ’couples’ ziyambaza urukiko, urukiko rwa mbere rwanze ikifuzo cyabo, baregera urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ikibazo benshi bibaza ni; umwana navuka azaba ari uwande? ari uwamutwise, n’abahuje intanga zabo.

Icyo amategeko avuga

Umunyamategeko Christian Garuka wabaye "inshuti y’urukiko" muri uru rubanza yaganiriye na BBC kuri iyi ngingo n’amategeko.

Asobanura ko mu rwego rwa siyansi muri ’surrogacy’ uwatwite umwana ataba ari uwe, ati:"Ariko kuko bitamenyerewe hano abantu bumva ko umwana ari uwuwamutwite."

Bwana Garuka avuga ko ingingo ya 254 yitegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda rivuga ko "kororoka bikorwa hagati y’umugabo n’umugore cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga".

Yongeraho ati: "Urumva rero itegeko risa nkaho rifunguye kuko ubwo buryo bwa surrogacy nabwo ni ikoranabuhanga."

Bwana Garuka abona ko hakenewe itegeko ryihariye ribisobanura neza kuko itegeko ririho "rirabyemera mu buryo buri rusange."

Ati: "Abashinzwe gushyiraho amategeko bakwiye kwigira kuri uru rubanza kugirango ubutaha bisobanuke neza abantu ntibakirirwe baca mu manza, hajyeho umurongo wo kugenderaho n’ibisabwa ngo surrogacy ikorwe".

Kubwe, uru rubanza rwerekana ko "Abanyarwanda bagenda bamenya uburenganzira bwabo mu mategeko" bakagana inkiko "nazo zikareba aho itegeko ridasobanutse neza zigafasha abantu kubona uburenganzira bwabo."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo