Kenya: Barashaka abantu 400 bo kugeragerezaho urukingo rwa Covid-19

Abashakashatsi muri Kenya barashaka abantu 400 bafite ubushake bo gufasha igeragezwa ry’igishobora kuba urukingo rwa coronavirus mu bushakashatsi bwa kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza.

Kemri-Wellcome Trust iyoboye ubu bushakashatsi ivuga ko abakenewe bose bagomba kuba ari abakozi mu by’ubuzima baba i Mombasa no hafi yaho ahitwa Kilifi aho iri gerageza rizabera.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko uru rukingo bagiye kugerageza rwiswe ChAdOx1 nCoV-19 ruri no kugeragezwa ku bantu babishaka barenga 1.000 mu Bwongereza.

Mu gihe Kemri-Wellcome Trust yizeye ko muri Kenya bazabishyigikira, iki kigo cyasabye ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi cya Kenya (Kenya Medical Research Institute) gushaka abo bantu bazakoreraho igerageza.

Mu minsi ishize habayeho impaka ku kugeragereza inkingo z’iki cyorezo muri Afurika.

Aba bashakashatsi bavuga ko inzego zishinzwe igenzura mu gihugu zigomba kubanza kubyemeza mbere y’uko igeragezwa ritangira.

Aba bashakashatsi bavuga ko uruhare rwa Kenya muri iri gerageza ari ingenzi cyane mu kumenya niba urwo rukingo rushobora kuzakoreshwa n’ahandi ku mugabane wa Afurika.

Mu kwezi gushize abahanga muri siyansi bo muri kaminuza ya Oxford batangaje ko bagomba kuzaba barabonye nibura ’dose’ (ingano runaka) miliyoni y’urukingo rwa coronavirus mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Gusa, haracyari kare kwemeza niba uru rukingo ruzaba rukora neza kandi nta bibazo ruteje ubuzima.

Urukiko rwa coronavirus ni iki ?

Inkingo zitoza ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu kurwana n’indwara, nka Covid-19.

Amatsinda y’abahanga agera nibura kuri 80 ku isi, harimo na kompanyi nini z’imiti, ari gushakisha uko yagera kuri uru rukingo ndetse amwe yatangiye kurugerageza ku bantu.

Ubu bushakashatsi buri gukorwa ku muvuduko udasanzwe - imirimo ubundi ikorwa mu myaka barareba uko yafata amezi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo