Iyo akugara k’igitsina kangiritse hashobora kongera gusubirana nyuma y’igihe kinini cyo kwifata?

Mu butumwa twohererejwe n’umukunzi wacu yatubazaga niba agahu kaba gakingirije igitsina cy’umugore ,Hymen iyo gacitse cyangwa kangiritse , umukobwa akifata gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire hashobora gusubirana.

Iki ni ikibazo twasanze abakobwa benshi bibaza nyuma yo kubona ubutumwa bwinshi bubaza kuri iyi ngingo yo kuba umukobwa yaba yasubirana ubusugi nyuma yo kumara igihe kirekire adakora imibonano mpuzabitsina.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti : Muraho neza. Mfite ikibazo kinkomereye. Ndi umukobwa w’imyaka 26 . Nakuze ntinya gukora imibonano mpuzabitsina kuko natojwe ko ari icyaha. Nkurana ubwo burere. ariko nageze igihe nkajya nikinisha.
Akenshi nakundaga gukoresha karoti. Nyuma umuntu aza kumbwira ko ubwo Hymen yanjye ishobora kuba yarangiritse. Ikibazo aho kiri ni uko mfite ubukwe mu gihe cya vuba. Umusore tuzabana yansabye ko turyamana ndabyanga mubwira ko ntakunda izo ngeso. Ambajije niba nkiri isugi , niba nta musore twigeze turyamana ndikiriza mubwira ko kuva navuka ntarakora imibonano mpuzabitsina .

Kandi koko nibyo uretse iyo ngeso yo kwikinisha nagize. None ko hashize igihe mpagaritse kwikinisha Hymen izasubirana ? ubwo hazasubirana ? None se nituryamana ntazavumbura ko ntakiri isugi? Dufite ubukwe mu mezi atutu ari imbere

Mu gushaka gusubiza umukunzi wacu n’abandi bafite ikibazo nk’icye, twifashishije urubuga rwa topsante aho inzobere (Sexologue ), Dr.Catherine Solano asobanura ugucika n’ugusubirana kw’akugara cyangwa hymen mu rurimi rw’igifaransa.
Dr Catherine Solano asobanura ko iyo akugara(hymen) yacitse cyangwa yangiritse itabasha gusubirana. Amarembo y’igitsina aba yafungutse(Ouvert) ntayandi mahirwe yo kongera gusubirana. Dr Catherine akomeza asobanura ko hari uburyo abaganga bakoresha mu gusubiranya hymen(interventions chirurgicales), ko ariko abaganga basabwe kudakomeza gukoresha ubu buryo kuko bigira ingaruka ku buzima.

Icyo twabwira mugenzi wacu ni uko iyo umukobwa-umugore amaze igihe adakora imibonano mpuzabitsina cyangwa akareka kwikinisha , agenda asubirana ariko ntiyongera kuba isugi.

Ibyiza ni uko wakwegera uwo musore muzashakana ukamusobanurira uko ikibazo giteye, yemere ko mubana adashingiye kukuba ukiri isugi kuko abimenye nyuma rushobora gusenyuka agakeka ko wahoze usambana n’abandi basore ukaba ubivuze kuko ubona abonye ko utakiri isugi.

Kuganira niyo ntwaro yubaka urukundo n’umubano aho uva ukagera. Naramuka akwangiye ko utakiri isugi, uzazibukire ntazaba ariwe Imana yakugeneye. Ni benshi bubaka batakiri amasugi kandi urugo rugakomera. Ubusugi si ikintu washingiraho wubaka urugo nubwo imitekerereze y’abantu itari imwe, ariko nanone ntitwabura gushimira abakobwa n’abassore bifata kugeza bubatse urwabo.

Nawe ufite inama wagira uyu mukobwa n’icyo yakora. Shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe. Niba ufite ikibazo ushaka kubaza muganga , wohereza ubutumwa bwawe bukubiyemo ikibazo cyawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • byishimo mandela

    kubahungu bikinisha bifite iyihe ngaruka kubuzima

    muzatwara igihe kingana gute ngo
    mundusubize

    - 22/05/2017 - 16:47
  • Murwanashyaka Theobard

    Murakoze nanjye numvako uwo mukobwa yaganiriza uwo musore ibyamubayeho.Arkose nabwo umusore wikinishije iyo abiretse ashobora kuba yasubirana ubuzima bwe kuburyo yanabyara?mumfashe kugirango nanjye nzafashe abandi.

    - 1/03/2020 - 04:11
Tanga Igitekerezo