Ingaruka zo kurarana imyenda y’imbere ku mugore

Kurarana imyenda y’imbere cyane cyane ikariso ku bagore ni ikibazo gikunzwe kwibazwaho na benshi bamwe bakabifata nk’ibintu byo gutebya ariko burya ngo ni ibyo kwitonderwa kuko abaganga bahamya ko kurarana ikariso bigira ingaruka nyinshi ku mugore.

Nkuko tubikesha urubuga rwitwa seneweb.com, Hilda Hutcherson, umuganga w’indwara z’imyororokere atanga inama ku bagore n’abakobwa yo kutajya bararana ikariso kuko zibagiraho ingaruka ku myanya yabo ndangagitsina.

Yagize ati " Imyenda y’imbere ahanini niyo iteza gukura kwa bacteries. Niba warigeze kumva uhumura nabi mu gitsina ntabwo ari ibintu bya karemano mu gitsina ahubwo byaturutse inyuma, ahanini bitewe n’imyenda y’imbere wambara n’indi myenda yose ikwegereye nka kora n’amapantaro ya jeans agufashe cyane. Yego sinavuga ngo abantu bareke kwambara amakariso ariko uko ugeze mu rugo ugomba kwiha akaruhuko, na nijoro ukararira aho."

Ibi uyu muganga avuga byanagarutsweho n’umuganga witwa Grace Obong wagize uruhare mu bushakashatsi bwakozwe ku ngaruka zo kurana ikariso ku bagore n’abakobwa, uyu muganga akaba avuga ko imyanya ndangagitsina y’umugore ikeneye kubona umwuka mwiza idafungiranye kugirango hirindwe udukoko dutera ama infections n’umwuka mubi.

Dr Grace avuga ko nubwo n’ubundi atari byiza ko abagore n’abakobwa bambara amakariso adakoze mu ipamba( cotton), ko hari abo usanga bacyambara amwe aba anyerera( polyester) kandi ariyo atuma habaho ubushyuhe cyane bugatuma habaho kudahumeka kw’igitsina. Uyu muganga akomeza atanga inama ku bagore n’abakobwa kwitoza kurara nta kariso bambaye, byaba bibagora bakambara imyenda yo kurarana y’amapantaro ariko nayo arekuye.

Evelyn Resh, umujyanama mu byo gutera akabariro nawe ahamya ko atari byiza kurarana ikariso ku bagore n’abakobwa.

Evelyn yagize ati : “ Gufata amasaha umunani cyangwa se andi yose umuntu aba asinziriye agafata umwanya wo kuruhuka n’imyanya ndangagitsina ye akayiha akaruhuko, igafata akayaga ni ikintu cyiza cyane nagira buri wese ho inama.

Ni byiza rero ko wakwirinda kuba wahura n’ingaruka zo kurara wambaye imyenda y’imbere igufashe cyane.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo