Ingaruka za Norlevo, ibinini birinda gusama

Norlevo cg “Morning after pill” cg “Pilule du lendemain” ni ikinini kirinda gusama nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ukaba wari uri mu minsi y’uburumbuke, waba ubizi neza cyangwa se uri kubicyeka.

Norlevo ikora gute ?

Norlevo ibamo imisemburo yitwa levonorgestrel (progesterone), iyi ikaba ariyo ibuza intanga ngore guhura n’intanga ngabo kugira zibe zakora igi rizavamo umwana. Ni ikinini kimwe kiba gifite miligarama 1.5 (levonorgestrel 1.5mg) gifatwa guhera ku masaha 0 nyuma y’imibonano mpuzabitsina idakingiye igihe umwari cg umugore ari mu gihe cy’uburumbuke kugeza ku masaha 72 (ni ukuvuga iminsi 3), gusa uko amasaha agenda yiyongera kugeza ku minsi 3 niko imikorere igabanuka, rero biba byiza gifashwe hakiri kare nyuma y’imibonano.

Iki kinini gikoreshwa gusa mu butabazi bwihutirwa. Iyo iki kinini kiramutse gikoreshejwe inshuro irenze 1 mu kwezi, bishobora guhindura ukwezi kw’imihango ku mugore cg se bigatuma ava cyane.

Ni ngombwa kumenya kubara ukwezi kw’imihango n’uburumbuke, niba utabisobanukiwe neza kanda hano ubimenye kurushaho.

Ese Norlevo nta ngaruka igira?
Yego, ishobora kugira ingaruka mbi. Izi ni zimwe muzishobora kuboneka, nyuma yo kunywa iki kinini:

  • Kugira iseseme
  • Kubabara mu nda yo hasi
  • Kumva unaniwe cyane
  • Kuribwa umutwe
  • Kuzungera
  • Kubabara amabere
  • Kuva (igihe ubonye haza amaraso menshi wakwihutira kugera kwa muganga)
  • Kuruka rimwe na rimwe na diyare ariko idakabije.

Norlevo igihe umugore yatwite yayikoresha ?

Oya. Ntishobora gukora igihe umugore/umukobwa yamaze gusama. Nubwo kugeza ubu nta ngaruka mbi zizwi ishobora kugira ku mwana uri mu nda igihe ifashwe. Iyi miti yagenewe gusa kubuza intanga ngabo guhura n’intanga ngore.

Norlevo iboneka he ?

Kimwe nindi miti ikoreshwa n’abantu, iboneka muri farumasi zitandukanye.

Ku bindi bibazo wakwibaza ushobora kwegera muganga cg farumasiye wawe ukamubaza ibyerekeye ibi binini birinda gusama.

UmutiHealth

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo