Ingaruka mbi zikomeye zo gukuramo inda ku bushake

Nubwo hari impamvu nyinshi zituma abakobwa bakuramo inda zitateganyijwe, harimo ahanini kwanga guseba, hari ingaruka nyinshi mbi zishobora guturuka ku gukuramo inda harimo no kuviramo uwakuyemo inda kutazongera kubyara ukundi.

Umukunzi wa rwandamagazine.com yadusabye ko twazagaruka ku ngaruka mbi zibaho igihe umukobwa yakuyemo inda ku bushake. Twegereye Birahira Williams umuganga mukuru wo muri Polyclinique de l’Etoile iherereye imbere ya Eglise Ste famille , Kigali atunyuriramo zimwe muri izo ngaruka.

Dr Williamas yadusobanuriye ko gukuramo inda , ukagerekaho kuyikuramo ku buryo bwa magendu, hari igihe umukobwa aba yibwira ko yishakiye igisubizo cy’ibibazo yari afite, ahubwo agasanga yiteye ibibiruta bikaba byanamukurikirana kugera asezeye kuri iy’ isi.

Ingaruka zo gukuramo inda ku bushake ku bantu batabyigiye :

1.Kuva cyane bishobora kuviramo uwakuymo inda urupfu
Iyo umukobwa akuyemo inda ashobora kuva cyane amaraso kuburyo bishobora no kumuviramo urupfu.

2.Gukurwamo nyababyeyi

Iyo umukobwa akuyemo inda ku buryo bwa magendu, hashobora gukorwa amakosa hanyuma bigatuma nyababyeyi yangirika, ipfumuka cyangwa hakabaho ubwandu(Infection) zitera ubundi burwayi nka endometrite,septicemie. Nyuma yo gukuramo inda ku buryo bwa magendu ,hari abakobwa bagana abaganga babyigiye , bikaba ngombwa ko muganga afata icyemezo cyo kumukuramo nyababyeyi. Ingaruka ni uko aba atazashobora kubyara ubuzima bwe bwose.

3.Kwangirika kw’ inkondoy’umura

Iyo inkondo y’umura yangiritse , hari igihe uwakuyemo inda kongera gutwita biba bitagishobotse ukundi, naho bikunze ukabyara umwana atagejeje igihe cy’amavuko cyangwa zikavamo.

4.Kwangirika kw’imisemburo

Ingaruka ziyongeraho nyuma y’ ibi ni uko mu gukuramo inda, imiti iba yakoreshejwe hari igihe ituma umugore atongera kubyara na rimwe, kuko hari igihe iba yarangije imisemburo imwe n’ imwe.

5.Guheranwa n’agahinda

Umukobwa wakuyemo inda hari aho agera akumva nta muntu n’ umwe umukunda kubera ikosa aba yishinza, nyuma agaheranwa n’ agahinda kadasanzwe(depression) ku buryo byamuviramo no kwiyahura. Habaho kandi no kwitera icyizere, gutakaza apetit, kugira ubwoba bukabije (anxiété), kubura ibitotsi ndetse no kurota ashikagurika abona amashusho y’umwana imbere ye.

Dr Williams yongeyeho ko ku bakobwa batwara inda z’ indaro nyuma abazibateye bakazanga bagahitamo kuzikuramo, bibasigira igikomere gikomeye twafata nk’ ikinya kiba cyaratewe ku mutima we.

5.Kutazongera kujya mu mihango

Gukuramo inda bishobora kuviramo umukobwa wayikuyemo kutazongera kujya mu mihango

Ingaruka mbi zo gukuramo inda zitateganyijwe ni nyinshi. Izi ni zimwe murizo Dr Birahira Williams yashoboye kutubwira gusa avuga ko ziba ari nyinshi bitewe n’uburyo inda yakuwemo.

Mu kiganiro twagiranye asoza asaba abakobwa kubanza bakamenya ingaruka mbi zo kwishora mu busambanyi , bagahitamo kwirengera ingaruka zose zavuka harimo no gutwara inda zitateganyijwe. Ku bwa Dr Willliams asanga buri mukobwa ufata icyemezo cyo gukuramo inda yakabanje kumenya n’ingaruka mbi zimutegereje.

Uburwayi bundi ushaka ko twazakubariza muganga, watwoherereza ikibazo cyawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo