Ingaruka mbi z’umubyibuho ukabije ku bagore

Umubyibuho ukabije ni ukwiyongera kw’ibinure k’umubiri bigaterwa n’uko umubiri uba udakoresha imbaraga zihagije , mu gukoresha ibyo tuba twariye cyane cyane ibyiganjemo ibinure(fat) .Kubyibuha ni byiza , ariko iyo umubyibuho ukabije cyangwa wiyongera buri munsi ku bagore nibyo bishobora gutera indwara zitandukanye .

Impamvu bigira ingaruka mbi ku bagore , ni uko ibyo baba bariye byiganje mo ibinure bihinduka mo urugimbu (cholestelor), hanyuma urwo rugimbu rutakoreshwa neza n’umubiri mu buryo bwo gutanga imbaraga ku mubiri (ATP) ibinure bigakomeza kwirunda mu miyoboro y’amaraso, igice cy’inda no kubyibuha cyane bigakurikiraho.

Impuguke ndetse n’abashakashatsi kubyerekeye indwara zitandura (non transmissible diseases) bemeza ko umubyibuho ukabije ku bagore ushobora kubaviramo indwara zikomeye mu gihe badakurikiranywe n’abaganga hamwe n’inzobere mu mirire (nutritionist) kugirango babafashe , kugabanya ibinure no gufasha umubiri wabo gukoresha neza ibyo baba bariye byiganjemo ibinure , ari nabyo ,akenshi bitera kubyibuha.

Indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije ku bagore harimo:

 Diyabete
 Indwara z’umutima
 Uburwayi bw’umugongo
 Kumungwa amagufwa
 Kubagwa mu gihe cyo kubyara
 Kugabanuka kw’amashereka mu gihe umugore yonsa
 Kanseri z’umura, iz’amabere, ndetse ni iz’udusabo tw’intanga ngore (ovaire)
 Umuvuduko w’amaraso (hyper tension)
 Kutishimira imibonano mpuza bitsina , kugabanuka k’ubushake ndetse no kugabanuka kw’amavangingo.
 Umunaniro ukabije
 Kubura ibitotsi
 Indwara ya Goute no kubabara mu ngingo.

Umubyibuho ukabije muri rusange ugira ingaruka zitandukanye , zirimo indwara z’umubiri , nk’ izo twavuze haruguru , ukanatera ibibazo bikomeye mu buzima bw’imyororokere . Ku bana bavuka kuri abo babyeyi bafite umubyibuho ukabije nabo bashobora kugira ikibazo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubyibuho ukabije ufitanye isano ahanini no kutarya amafunguro yiganjemo, ibinyampeke, imboga rwatsi, n’imbuto.

Gukora imyitozo ngorora mubiri ni kimwe mu byafasha abagore ku rwanya umubyibuho ukabije. Akarusho bikaba byiza igihe bagiye kwa mu ganga kwisuzumisha, bakanagirwa inama kubyerekeye amafunguro bakwiye gufata mu buryo butabatera ikibazo nk’umubyibuho ukabije.

Mu gushaka gufasha abagore bafite iki kibazo harimo n’abadusabye kubabariza muganga ku mu byibuho ukabije n’icyo bakora ngo ugabanuke, Rwandamagazine.com yagannye ivuriro Horaho Life, rifite umwihariko mu kuvura ikibazo cy’umubyibuho ukabije bifashishije imiti myimerere ikomoka ku bimera.

Tuganira na muganga Uwizeye Dieudonné yatubwiye ko ikibazo cy’umubyibuho ukabije ari kimwe mu ndwara bakunda kwakira z’abagore ariko ko abo bakiriye hafi ya bose babashije gukira ubu burwayi.

Yagize ati " Imwe mu miti twifashisha mu kuvura ikibazo cy’umubyibuho ukabije harimo itangwa mu buryo bw’ibinini(Slimming Capsules), ,itangwa nk’icyayi(Proslim tea ndetse tukifashisha n’amamashini yabugenewe ".

Nkuko yakomeje abidusobanurira iyi miti ifasha cyane abagore mu kugabanya ibiro , ifasha umubiri gukoresha neza ibinure, ikongerera amara n’inyama y’umwijima gukoresha neza ibyo twariye ikanatuma ibinure bititsindagira kugice k’inda , bityo bikarinda umubiri kubyibuha cyane. Ikindi iyi miti ifasha uyikoresha kugira itembera ry’amaraso ryiza no gufasha abafite ibibazo by’ubuhumekero bituruka k’umubyibuho ukabije.

Slimming Capsules, ibinini byifashishwa mu kugabanya umubyibuho ukabije

Muganga Uwizeye kandi yamaze abagore impungenge ko imiti yifashishwa nta ngaruka mbi igira ku buzima bw’umuntu

Uramutse ufite iki kibazo cyangwa se umugore wawe agifite,wagana ivuriro Horaho Life aho rikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri Etage ya 3, umuryango wa 301 cyangwa ukabahamagara kuri 0788698813.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo