Ibintu 4 ukwiriye kujya witaho buri munsi niba ushaka kwirinda Diyabeti

Indwara ya Diyabeti ni indwara iri guhitana benshi muri iki gihe,irababaza ndetse ishobora no kukumugaza. Abantu benshi baba abayirwaye cyangwa abatarayirwara bagirwa inama nyinshi ku bijyanye n’imirire ndetse n’imibereho mu buzima busanzwe.

Muri iyi inkuru rero tugiye kureba ibintu 4 by’ingenzi byagaragajwe n’abashakashatsi byagufasha kwirinda iyi ndwara ya Diyabeti

1. Mu gihe ugiye gufata amafunguro hera kuri salade

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Arizona bwerekanye ko abantu barwaye Diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri bashobora kugabanya isukari mu maraso yabo mu gihe bamize nibura ibiyiko bibiri by’isupu irimo vinegere (Vinegar) mbere yo gufungura ibiribwa birimo isukari. Niba rero utarayirwara,ni byiza ko ujya ubanza kurya Salade mbere yo kurya ibiry bisanzwe.

2. Kunywa ikawa nyinshi

Kawa ifatwa nk’ikintu kigabanya ingaruka zo kuba umuntu yarwara Diyabeti yo mu bwoko bwa 2.Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Havard ku bantu 126 000 banywaga kawa ku gipimo gihanitse nibura udutasi 6 buri munsi, bagaragaje amahirwe yo kutarwara Diyabeti kuva kuri 29 kugeza kuri 54% ugereranije n’abandi.
Nk’uko abashakashatsi babitangaza, ngo ni ngombwa ko mbere yo gufungura umuntu akwiye kumira ibiyiko bibiri by’isosi irimo vinegere n’ibiyiko bitatu bya Yaourt, akayiko gato k’ikawa irimo ubuki, umunyu na puwavuro kuko bituma isukari igabanuka mu maraso.

3. Gusinzira hejuru y’amasaha atandatu mu ijoro

Mu gihe bisanzwe bizwi ko kubura ibitotsi bigira ingaruka zo kugira umuvuduko w’amaraso, ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Yale, bwerekanye ko abasinzira munsi y’amasaha atandatu ku ijoro bagira ingaruka zo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, kuko gusinzira nabi bituma imisemburo igenzura isukari mu mubiri idakora neza.

4. Gufata ifunguro ririmo imboga buri munsi

Abagore barya inyama nibura inshuro eshanu mu cyumweru bagira ingaruka hejuru ya 29% zo kurwara Diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri ugereranije n’abazirya inshuro imwe mu cyumweru.Ibi ni ibyaragajwe n’abashakashatsi ku bagore 37 000 mu kigo cy’ubushakashatsi cya Havard, bavuga ko cholesterol iba mu nyama cyane cyane izitukura igira uruhare mu kongera Diyabete.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo