Indwara itari izwi yibasiye abakobwa ku mashuri 2 yisumbuye yasobanuwe

Indwara itazwi yari imaze iminsi ivugwa mu mashuri abiri yisumbuye y’abakobwa mu Rwanda minisiteri y’ubuzima yayisobaunye, ivuga ko ari iy’imitekerereze.

Hashize iminsi abaganga bakurikirana iby’iyi ndwara yari yaciye igikuba mu bigo by’amashuri bya Rambura mu burengerazuba na NEGA mu burasirazuba. Irwawe n’ab’igitsina gore gusa nubwo n’ab’igitsina gabo yabafata.

Abaganga bo mu bitaro byegereye aya mashuri bari bananiwe kumenya ubu burwayi burangwa no kubabara mu mavi kugeza umuntu adashobora kwigenza.

Hiyambajwe inzobere, zirimo iz’ibibazo by’imitekerereze ari nazo zivuga ko zamenye ubu burwayi nyuma y’isuzuma, nkuko umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa abivuga.

Ni ubwa mbere minisiteri y’ubuzima igize icyo ivuga kuri iyi ndwara imaze hafi igihe kigera ku kwezi, bamwe bari batangiye kuvuga ko ari amarozi, amashitani n’ibindi…kuko nta bisobanuro by’abaganga byari bihari.

Dr Jean Damascène Iyamuremye, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri minisiteri y’ubuzima, yemeza ko bamenye iyi ndwara.

Ati: " Dukurikije ibimenyetso twabonye, turemeza ko ari icyo bita ’mass hysteria’, aho umuntu agira ikibazo cyo mu mutwe ariko akagaragaraza ibimenyetso byo ku mubiri."

Dr Iyamuremye ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri minisiteri y’ubuzima mu Rwanda

Iterwa n’iki?

Dr Iyamuremye avuga ko ari indwara iba ishamikiye ku bibazo umuntu afite bya kera cyangwa bya hafi.

Ati " Rero sinabura guhamya ko iyo ndwara ishamikiye ku ihungabana twasanze Abanyarwanda hafi 30% bagendana, biriya turimo tubona bisa naho ari ingaruka z’iryo guhangabana rimaze igihe aribyo bita ’complex trauma’".

Iyi ndwara iri ku mashuri abiri atandukanyijwe n’ibirometero birenga 200, abayigaho bakaba batandukanye mu buryo bunyuranye.

Dr Iyamuremye we avuga ko hari ikintu gifatanyije aba banyeshuri abantu batarabona ariko bo bashobora guhererekanya.

Ati " Hari ibyo abantu batamenyereye nk’ibyo bita ’télépathie’, ni ugusangira ibyiyumviro n’umutnu mutari kumwe".

Avuga ko atari ngombwa ko abantu bahererekanya ikibazo cyo mu mutwe ari uko babonanye.

Iyi ndwara yibasiye ab’igitsina gore kuko ngo ari bo bakunze gukorwaho cyane n’ibibazo by’ihungabana.

Gusa Dr Iyamuremye avuga ko atari iy’abakobwa gusa kuko ngo ubusanzwe mu bantu 10 bayirwara umwe aba ari umugabo.

Abanyeshuri bagera kuri 45 bayirwaye ubu bari kuvurirwa mu bitaro aho bakurikiranwa n’inzobere. Nta bantu bemerewe kubageraho uretse aba bari kubavura kuko ngo kugerwaho n’abantu benshi bibongerera uburwayi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo