Inama zagufasha kwirinda uburwayi bw’igifu

Igifu ni indwara iterwa n’agakoko ka Bagiteria (bacteria) bita « Helicobacter pylori, ishobora guterwa na none n’imiti yitwa Aspirine na Ibuprofen ikoreshejwe igihe kirekire.

Igifu ni imwe mu nyama zo munda zifite umumaro munini mu rwungano ngogozi. Igifu gikunze kwibasirwa n’uburwayi butandukanye bushobora no guturuka ku mpamvu zitandukanye nko kunywa inzoga nyishi cyane, gukoresha amako y’imiti yangiza igifu igihe kirekire(NSAIDS) urugero: ubuprofen , infection(urugero: helicobacter pylori), acide nyinshi yo mu gifu,... hari n’igihe gishobora kurwara nyuma yo kuba warabazwe, ikibazo cy’indurwe, n’izindi zinyuranye. Uburwayi bw’igifu bubamo amoko agera muri 17 anyuranye.

Ibimenyetso rusange by’indwara z’igifu

Uburwayi bw’igifu bukunze kugaragarira mu bimenyetso byinshi, ariko mbere ya byose tubabwire ko gikunze guterwa no kutubahiriza gahunda yo kurya (kuryagagura), ibinyobwa bikarishye, uburozi ubwo ari bwo bwose, ibihumyo byica, n’ibindi.

Muri rusange kigaragazwa n’iseseme, kuremererwa mu gifu, gucika intege, gukunda kubira ibyuya, gukora nabi kw’igifu nyuma yo kurya, kuribwa mu gifu, kuruka amaraso, guhitwa, kugira inyota cyane, kumagara ururimi, isepfu idakira. Iyo ari gastrite chronique, bikunze kwibasira abarwaye igituntu na diyabete.

Inama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’igifu

 Jya unywa amazi buri gitondo uko ubyutse, na buri gihe mbere y’igaburo hasigaye iminota 30. Ni ukuvuga ko gahunda nziza yo kunywa amazi ari inshuro 3 ku munsi (mu gitondo, ku manywa na nimugoroba). Ni ibirahuri 6 (litiro n’igice), 2 mu gitondo, 2 ku manywa na 2 nimugoroba. Urugero rw’amazi rurenze aho ruterwa n’ikirere urimo (gishyuha cyangwa gikonja), imirimo wakoze cyangwa urugendo wakoze.

 Ntukarye hatararangira amasaha nibura 6 nyuma y’igaburo ribanza, ni yo gahunda y’imikorere myiza y’ igifu.

 Nyuma yo gufata igaburo rya mu nimugoroba, ujye wirinda kuryama hatarashira nibura amasaha 2 n’igice. Ni bwo igifu kiba kimaze kunogereza ibyo wariye, hasigaye kubyohereza mu mara buhoro buhoro kugira ngo na yo abinogereze no kubivanga n’imisemburo ikenewe, no kubinyunyuzamo ibya ngombwa umubiri ukeneye. Kuryama ayo masaha atarashira, kuri bamwe ni yo ntandaro yo kurotaguzwa (kenshi inzozi mbi), kurara ushikagurika, kubyuka uremerewe mu mutwe no mu zindi ngingo kandi ukinaniwe, n’ibindi.

Ni iyihe miti umuntu ufite uburwayi bw’igifu yakwifashisha ?

Iyo umuntu arwaye igifu aba yumva ububabare bumeze nk’ubushye, ubwo bubabare bukarangira ari uko agize icyo arya cyangwa akanywa imiti.

Ubwo Rwandamagazine.com yegeraga Uwizeye Dieudonne uhagarariye ivuriro Horaho Life rikaba rikoresha imiti yo mu bimera ikomoka ku buvuzi bw’abashinwa ikorwa na sosiyeti y’Abanyamerila, Green World International yadutanagarije ko imiti ifasha abantu bafite uburwayi bw’igifu bayifite kandi abo bayihaye byagize icyo bibamarira.

Imwe mu miti ikomoka ku bimera myimerere ishora kuvura igifu kigakira harimo : Aloe vera plus capsule, Garlic plus capule, Propolis capsule, Intestine n’iyindi inyuranye.

Mu mujyi wa Kigali , Horaho Life iherereye mu nyubako yo kwa Rubangura, Etage ya gatatu, mu muryango wa 301 cyangwa ukabahamagara kuri telefoni igendanwa 0788698813.

Abantu bafite uburwayi bw’igifu budakira bagana ivuriro rya Horaho Life bakabafasha cyane ko Uwizeye yadutanagarije ko bafite umwihariko wo gukurikirana umurwayi wabo bakamenya niba hari icyo imiti bamuhaye yamumariye.

Ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru , ohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo