Inama ku mirire n’imyitwarire ku murwayi wa Hepatite B

Indwara y’umwijima iterwa na virusi ya Hepatite B [inakomoraho izina] ni indwara ishobora kwirindwa iyo umuntu ayikingiwe. Hari inama zigirwa abagize ibyago byo kuyirwara hari inama bagirwa n’inzobere mu buvuzi bakwiye ku mirire yabafasha kutazahazwa na yo.

Bimwe mu bimenyetso bya hepatitis B harimo ko amaso asa umuhondo, kuribwa mu nda no kwihagarika inkari zijimye. Abantu bamwe na bamwe, by’umwihariko abana hari ubwo batagaragaza ibimenyetso.

Iyo iyi ndwara imaze kurenga umuntu, hari ubwo umwijima uhagarika gukora, umuntu akaba yarwara kanseri cyangwa agacika inkovu. Hari ubwo yikiza, ariko ku bo yazahaje, bisaba ko ivurwa ndetse rimwe na rimwe umunytu akaba yabagwa agahabwa umwijima mushya.

Hari ibiribwa abaganga batangamo inama ku barwayi ba Hepatite. Muri ibyo, ibyemewe ni ibi bikurikira:

1. Ibyubaka umubiri (Proteine)
  Amafi (fatty fish), indagara, isambaza…
  Amagi
  Inyama zidafite ibinure
  Inyama zibiguruka
  Ibishyimbo
  Amashaza
  Soya
  Ibihumyo

2. Ibitera imbaraga (glucide)

  Ibinyampeke byuzuye bitavanyweho agace k’inyuma munganda
  Ibijumba bitetswe mu mazi
  Ibirayi bitetswe mu mazi
  Umuceri utaravanyweho agace kinyuma

3. Ibirinda indwara:

Imboga: zirimo epinard, amashu, intoryi, itomati, beterave, ibitunguru, n’izindi mboga zibara ry’icyatsi kibisi).

Imbuto: (Avocat, pomme, ibinyomoro, imyembe, blueberry n’imizabibu)

4. Ibinyobwa:

  Ikawa
  Umutobe wa beterave
  Icyayi

Ibiribwa bibujijwe:

  Isukari nyinshi
  Confiture
  Gâteaux
  Biscuits birimo isukari
  Imigati irimo isukari
  Inzoga
  Itabi
  Imitobe yongewemo isukari
Imwe mu myitwarire ikwiye kuranga abarwaye Hepatite B ngo itabazahaza harimo:

  Kurya indyo yuzuye kandi inyuranye
  Kurya byibuze inshuro eshatu (3) k’umunsi
  Kwirinda kumara igihe kirekire utariye cyangwa gusimbuka ifunguro ukabwirirwa.
 Kwirinda kugira ibiro birengeje ikigero.

Bishobotse, shyira ki isahani ibiryo ku buryo bukurikira:

1. Ku isahane kimwe cya kabiri (1/2) cyayo ushyireho imboga n’imbuto.
2. Kimwe cya kane (1/4) bibe ibitera imbaraga (ibitoki, ibirayi, ibijumba, umuceri , ibigori, uburo bidakoboye,)
3. Kimwe cya kane (1/4) gisigaye bibe ibyubaka umubiri (ibishyimbo, amafi, umweru w’igi, soya, inyama y’inkoko)

Icyitonderwa: Kurya ibiro byinshi birimo amavuta, isukari, bituma wongera ibiro n’ibinure, bikaba byajya ku mwijima. Uko ibinure biba byinshi ku mwijima bituma imiti yose wafata ngo ijye kwica virusi mu mwijima idakora kubera ibinure byinshi.

Irinde alcohol nyinshi, ibiryo birimo umunyu mwinshi, isukari nyinshi nka biscuit, cake, soda n’ibindi bikomoka ku ngano byongewemo isukari, kuko ari inkomoko y’isukari ishobora kuzamura ingano y’ibinure mu mubiri.

Irinde ibifite amavuta menshi, nk’amavuta y’ibikomoka ku nka; nka forumaje, inyama z’ibinure. Ikindi ukagabanya ifiriti no kwirinda gukoresha ibyatunganyirijwe cyane mu nganda.

Wirinde n’ubundi burwayi bwatuma umwijima ukomeza kwangirika, woza neza imbuto n’imboga n’ibindi biribwa bisabwa kurongwa, kugira ngo ukureho udukoko twatera indwara. Karaba intoki mbere na nyuma yo gutunganya amafunguro.

Gukoresha amavuta ya Olive, n’akomoka ku bunyobwa, n’avoka na byo byagufasha.

Mu mbuto z’umuzabibu habamo naringenin izwiho gutuma hakorwa umusemburo ushinzwe gutwika ibinure byo mu mwijima. Hakabamo kandi indi yitwa naringin, izwiho gutwika alcohol mu mubiri.

Ku bantu bagize ikibazo cya HEPATITE, muri HORAHO LIFE tubafitiye inyunganiramirire zitwa A-POWER, CORDYCEPS, LIVERGEN ndetse n’izindi nyinshi zabafasha kwivura no kwirinda HEPATITE.

Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita ku mubiri wawe ndetse naho n’inyunganiramirire zagufasha ni uko imibereho yawe ikaba myiza nta handi, ni muri HORAHO Life.

Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.

Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo