Impinduka ziza ku myanya ndangagitsina nyuma yo kubyara

Abantu bamwe bibaza niba imyanya ndangagitsina y’umugore ikomeza kuba nkuko yari imeze nyuma yo kubyara.

Impinduka zishobora kubaho nizo Sylvain Mimoun,umuganga w’abagore agarukaho akanatanga uburyo umugore yakongera gusubirana neza igihe imyanya ye ndangagitsina itakimeze nka mbere. Sylvain Mimoun ni umuganga ukomoka mu Bufaransa waminuje mu bijyanye na gynécologie, andrologie na médecine sexuelle. Ni na Perezida wa Société Française de Gynécologique Obstétrique Psychosomatique (SFGOP).

Ku bijyanye n’imihindukire y’ imyanya ndandagitsinda umugore amze kubyara, Dr. Sylvain agira ati " Birashoboka ko imyanya ndagagitsina y’umugore ishobora kuba minini nyuma yo kubyara ariko ntibikunze kubaho ku mugore ubyaye bwa mbere keretse iyo wabyaye umwana munini cyane."

Uyu muganga avuga ko hari ubwo abagore bumva ko imyanya ndangagitsina yabo yabaye minini nyuma yo kubyara kandi ari ibyo bishyizemo ugasanga mu gihe cyo gutera akabariro umugore yiyumvisha ko atakimeze nka mbere.

Usibye kumva ko imyanya myibarukiro yabaye mini hari n’abiyumvisha ko yabaye mito ugasanga igihe cyo gutera akabariro igitsina cy’umugabo kitarenga inyuma.

Dr. Sylvain avuga ko igihe wumva hari impinduka zaje ku myanya ndangagitsina yawe wakegera abaganga bazi iby’imyanya myibarukiro akaba aribo bakugira inama y’uburyo wabyitwaramo.

Bumwe mu buryo bwagufasha harimo gukora imyitoza ngororamubiri ukorerwa n’umuganga ubifitiye ubumenyi, hakaba n’imiti ijya ikoreshwa igasubiza imyanya myibarukiro uko yahoze ariko byose ukabikorerwa n’umuganga ubifitiye ubushobozi kugirango bigende neza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Peter

    Urakoze Cane Kumpanuro Utanze.None Umugore Iyo Amaze Kubyara Yakongera Kuryamana Nu Mugabo Hashize Igihe Kingana Gute Nte Iyo Atagize Ikindi Kibazo?

    - 10/11/2019 - 02:32
Tanga Igitekerezo