Impamvu zituma umugabo agira igitsina kidafata umurego…muganga Uwizeye Dieudonne arazikubwira

Kugira igitsina kidafata umurego ni kimwe mu bibangamira abagabo benshi ndetse n’abasore ariko ngo bishobora kuba guturuka ku ndwara yibanira na zo, rimwe na rimwe atari anabizi zifata umutima cyangwa kubera ko ahorana ubwigunge n’imihangayiko.

Mu minsi ishize umukunzi wa Rwandamagazine.com yadusabye ko twamubariza muganga ku kibazo yari afite cyo kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we ariko igitsina cye kikaba kidafata umurego.

Ubutumwa bwe bwaragiraga buti " Muraho neza? Maze iminsi mbona inkuru z’ubuzima munyuza hano. Mbanje kubashimira kugikorwa mukora kuko biradufasha cyane. Nanjye mfite ikibazo nshaka ko mwazambariza muganga. Nashakanye n’umugore , tumaranye imyaka 2. Mu mezi nka 3 ashize nagize ikibazo cy’uko igitsina cyanjye kitagifata umurego kandi siko byahoze. Mwambariza muganga ikibitera akanambwira niba ari indwara ivurwa igakira. Murakoze.”

Mu gushaka igisubizo cy’ikibazo cye, twegereye muganga Uwizeye Dieudonne wo mu ivuriro Horaho Life atunyuriramo muri make igitera iki kibazo. Yadusobanuriye ko iki kibazo gikunda koko kubaho ku bagabo bamwe na bamwe ariko ngo giterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye.

Ati “ Impamvu zishobora gutera umusore cyangwa umugabo kugira igitsina kidafata umurego ni nyinshi cyane ariko zikubiye mu mikorere n’imiterere itandukanye y’umubiri cyangwa ibimuzengurutse. Bishobora guturuka mu mitekerereze no ku marangamutima ye muri iyo minsi. Urugero nk’igihe umuntu ahorana agahinda , imihangayiko, akababaro n’ibindi. Ikindi twavuga nk’ imikorere mibi y’imyanya ndagagitsina ye ,imisemburo mike, umubyibuho ukabije ushobora nawo gutera intege nke z’umubiri mu gikorwa nyirizina,…

Bishobora guturuka kandi ku kibazo uwo muntu yavukanye cyangwa indwara zinyuranye nka diyabete, iz’umuvuduko mwinshi cyangwa muke w’amaraso (hypertension, hypotension), indwara z’umugongo, n’ibindi.”

Ni uburwayi buvurwa bugakira?

Uwizeye Dieudonne yadutangarije ko nubwo iki kibazo gikunda guhangayikisha abagabo n’abasore benshi ariko ngo ni ikibazo kivurwa kandi kigakira.

Ati “ Icya mbere ni ukugana muganga uvura izo ndwara akagusuzuma , akareba mubyukuri impamvu ibigutera kuko zitandukana. Iyo umuganga amaze kugusuzuma ninabwo amenya imiti cyangwa inama akugira kuko mu kubivura habamo no guhindura imyitwarire n’imibereho itanoze (behavior change).”

Uwizeye Dieudonne yasoje avuga ko mu ivuriro rya Horaho Life bafite umuti wa Vigpower baha abantu bafite iki kibazo mu gihe bigaragara ko bakeneye kuvurishwa imiti.

Ati “ Iyo dusanze umurwayi agomba kuvurishwa imiti, tumwandikira Vigpower, umuti mwimerere, tugakurikirana n’uko afata imiti. Abagabo twagiye duha uyu muti benshi bagarutse kudushimira kuko ahanini bazaga ingo zabo zirimo ibibazo kubera kugira ubushake buke mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kurangiza vuba, gutinda kongera kugira ubushake n’ibindi bibazo binyuranye."

Yunzemo ati " Ni umuti mwiza kuko nta ngaruka mbi ugira ku mubiri w’umuntu. Utangira kugira ingaruka nziza kuwukoresheje nibura mu gihe cy’ibyumweru hagati ya bitatu n’ukwezi kumwe.”

Uwizeye Dieudonne kandi yadutangarije ko uretse Vigpower banafite undi muti witwa Zinc tablet nawo ufasha abagabo cyane.

Horaho Life ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3 mu muryango wa 301. Ukeneye ibindi bisonuro birambuye kuri uyu muti wa vigpower wahamagara kuri numero zo muri Horaho life:0788698813 cyangwa kuri 0728698813.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo