Impamvu zituma uhorana ibinure ku nda

Muri iki gihe usanga umubyihuho uhanagayikishije benshi, aho usanga umuntu afite ibiro birenze ugereranyije n’uburebure bwe. Hari kandi abenshi usanga ibinure byirunda cyane kunda, aho usanga umugabo afite inda nk’iy’umugore.

Waba uzi ko hari byinshi ukora utari uzi ko ari byo bituma utananuka ku nda? Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu zituma utananuka inda.

1. Kunywa inzoga nyinshi

Abantu benshi bakunda kunywa inzoga kugira ngo bishimishe, nyamara kunywa inzoga kenshi ni bibi kuko bigira ingaruka nyinshi ku mubiri w’umuntu harimo no kwirunda kw’ibinure byinshi ku nda. Kunywa inzoga cyane bituma umwijima udashwanyaguza ibinure neza, bityo bigatuma ibi binure byibika ku nda hamwe usanga ufite inda yaranze kunanuka. Niba rero ushaka ko ibinure bivaho, gerageza ugabanye inzoga.

2. Kudakora imyitozo ngororamubiri

Imyitozo ngoramubiri ni myiza cyane ku mubiri w’umuntu. Iyi myitozo ifasha imikaya gukora neza ndetse igafasha n’umutima gukora neza. Iyi myitozo rero ifasha mu gutwika ibinure byo ku nda cyane cyane iyo bita Abdominal exercises. Ni byiza rero gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye.

3. Kutita ku mirire iboneye

Abantu benshi iyo batariye ibiryo bikungahaye cyane ku binyamavuta, baba bumva batariye neza, ariko uko urya ibiryo bikungahaye ku mavuta cyane ni ko umuibiri wawe ubika amavuta menshi ayo rero niyo agukururira ibinure byinshi, bikarangira kubikuraho byanze,ni byiza kwirinda ibinyamavuta cyane nk’inyama zitukura, amafiriti,…..

4. Kunywa itabi

Kunywa itabi si byiza na gato ku buzima bw’umuntu, mu itabi habamo uburozi bita Nicotine, ubu burozi rero buhindagura imikorere y’imisemburo mu mubiri w’umuntu,ibi rero bituma umubiri ubika ibinure byinshi.Jya wirinda itabi niba ushaka kugabanya ibinure.

5. Kugira imihangayiko cyangwa imijagararo

Mu gihe umuntu yagize guhangayika cyangwa umujagararo (stress), umubiri usohora umuseburo bita Cortisol,uyu musemburo rero utuma habaho impinduka zitandukanye mu mubiri nko kwiyongera k’ubushake bwo kurya ndetse no kwiyongera kw’ibinure ku gice cy’inda.

6. Kubura ibitotsi

Gusinzira bihagije ni byiza, kuko kubura ibitotsi bituma umubiri uhinduka ugatangira gukora nabi, imikorere y’imisemburo irazamba igatangira gukora nabi. Ibi rero akenshi bitera umubiri kubika ibinure mu buryo butunguranye. Niba ushaka kwirinda umubyibuho ukabije rero jya ugerageza gusinzira.

7. Gusimbuka ibyo kurya bya mugitondo

Ni byiza mu gitondo kugira icyo ufata,kubera ko ari ingenzi ku mikorere y’ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu. Abahanga mu by’imirire bagira abantu inama yo kudasimbuka amafunguro ya mugitondo kuko byakugiraho ingaruka mbi. Gusa ni byiza kumenya ibyo ufata mu gitondo kugira ngo bibe bitakongerera ibinure mu mubiri.

Ubufasha ku bantu bafite iki kibazo

Ni byiza gukurikiza inama twabagiriye haruguru,gusa hari n’abantu kunanuka byananiye. Ubu rero habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire bikoze mu bimera, ibi bitwika ibi binure ku nda ndetse n’ahandi mu mubiri. Ibi birizewe ku rwego mpuzamahanga kuko bifite ubuziranenge butangwa n’bigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistartion).uri iyi miti ndetse ndetse n’inyunganiramirire twavugamo nka: Slimming Capsules, Proslim tea, Chitosan Capsules,….. Nta ngaruka bigira ku muntu waikoresheje.

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’inyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo