Impamvu zitera umugore kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Muri iki gihe abantu benshi bahura n’ingorane zitandukanye,haba uburwayi ndetse n’imikorere mibi y’umubiri. Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni igikorwa cy’ingenzi ku bashakanye,iyo rero hari umwe utakishimiye bishobora gutera imibanire mibi mu muryango ndetse bikaba byanatuma batandukana.

Iki rero ni ikibazo gihangayikishije abagore benshi muri iki gihe aho usanga abagore benshi batagishaka gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye. Ibi rero bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.

Muri iyi nkuru rero tugiye kureba impamvu zishobora gutera umugore kumva adashaka gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye ndetse turebe n’ubufasha ku bafite iki kibazo.

Impamvu zitera abagore kubura ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina

Nkuko tubikesha abahanga mu buzima cyane cyane ibijyanye n’imikorere y’imyanya ndangagitsina, mu mpamvu zitera abagore kudashaka imibonano mpuzabitsina harimo:

1. Kugabanuka kw’imisemburo y’abagore yitwa “oestrogen”

Iyi misemburo ni ingenzi cyane mu mikorere y’imyanya ndangagitsina ndetse niyo inatuma abagore bagira ubushake bwo gutera akabariro. Iyo rero iyi misemburo yagabanyutse ubushake k’umugore bugabanyuka ndetse bukaba bwanagenda burundu. Ibi akenshi bikunze kubaho iyo umugore atwite cyangwa se yonsa, Gusa bishobora no kuba ku bagore badatwite ndetse batanonsa.

2. Kugira ibibazo mu gihe ari mu gikorwa

Umugore ashobora kuba ababara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina,cyangwa se ugasanga ntagera ku byishimo bye bya nyuma (Orgasm) ndetse umugore ashobora no kuba atateguwe neza.Ibi rero bishobora gutuma azinukwa iki gikorwa.

3. Kunywa Inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge

Nubwo hari ushobora kukubwira ko iyo yanyoye agacupa aribwo agira ubushake,nyamara inzoga,itabi ndetse n’ibiyobyabwenge bitandukanye, si byiza kuko bituma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugenda bugabanyuka gake gacye kugeza burangiye. Niba rero wibwira ko ibi bigufasha si byo.

4. Imiti imwe n’imwe ishobora kugabanya ubushake

Hari imiti imwe n’imwe umugore ashobora gukoresha bigatuma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanyuka.Muri iyo miti twavugamo nk’irinda kuzengerera (anti-seizure medications).

5. Indwara zitandukanye

Hari indwara nyinshi zitera kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, muri izo ndwara twavugamo nka Umuvuduko w’amaraso ukabije,Diyabeti,indwara z’umutima,za rubagimpande, Kanseri,……….

6. Umunaniro ukabije

Niba umugore yiriwe ku kazi,ndetse yanataha akita ku bana,ibi rero bishobora gutuma ananirwa bityo akumva adashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Ni byiza ko umugore agomba kuruhuka kugira ngo imibonano mpuzabitsina izagende neza.

7.Ibibazo bishingiye ku mibanire

Abashakanye bashobora kuba batabanye neza,wenda bafitanye amakimbirane, ndetse n’intonganya zidashira ibi rero bituma umugore yumva adashaka gukora gukora imibonano mpuzabitsina.

Niba rero ufite iki kibazo, dore aho wabona ubufasha

Hano iwacu mu Rwanda hari abagore benshi bafite iki kibazo, cyane cyane bakaba baragiye kwa muganga bakababwira ko imisemburo ya Estrogen ari mike mu mubiri. Ubu rero igisubizo cyabonetse kuko hari imiti ndetse n’inyunganiramirire ikoze mu bimera ndetse ikaba ifite ubuziranenge butangwa n’iigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration). Ibi rero byongera imisemburo y’abagore bigatuma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugaruka. Iyi miti ndetse n’inyunganiramirire nta ngaruka bigira ku muntu wayikoresheje. Muri byo twavugamo: Soy power capsules,Royal Jelly Capsules, Zinc tablets,……

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’inyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0788698813/0785031649 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Byiringiro

    nje ntuye igisenyiNzi umuntu urwaye hepatite ya b arashaka ubufasha cyane Kandi numvishe ko mushobora kumufasha murakoze nizeyeko muzabikora imana ibane namwe

    - 9/06/2019 - 02:30
Tanga Igitekerezo