Impamvu zigutera kunuka(tsa) ibirenge n’uko wabikira

Kunuka ibirenge ( smelly feet / Bromodosis) ni ikibazo gikunze kugaragara ku bantu benshi cyane cyane iyo bakuyemo inkweto ukumva umwuka usohokamo uranuka ndetse bikaba byatera ipfunwe umuntu kuba yakuriramo inkweto mu ruhame.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima Elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “SMELLY FEET: CAUSE AND CURE” tugiye kureba impamvu itera kunuka ibirenge ndetse turebe n’icyo wakora ugatandukana nabyo.

Impamvu zitera kunuka mu birenge

• Ubusanzwe ibirenge bigira utwengehu twinshi dusohora ibyuya cyangwa se ibyunzwe (sweat glands) kurusha ikindi gice icyo aricyo cyose cy’umubiri. Iyo rero umuntu yambaye inkweto zifunze cyangwa se amasogisi bituma ibirenge bitutubikana bigatoha kubera ibyunzwe. Ibi rero bituma udukoko two mu bwoko bwa Bacteri na Fungi twororoka mu birenge, ari natwo dutera wa mwuka mubi mu birenge, ugasanga umuntu akuyemo inkweto ukaba wakwiruka. Ndetse utu dukoko bita Fungi ni natwo dutera indwara ifata mu mano hagati bita Ibimeme cyangwa se athlete’s foot.

• Isuku nkeya nko kudakaraba ibirenge buri munsi ndetse no kudahinduranya amasogisi cyane biri mu bituma za Bagiteri zororoka bityo bikaba byatera uku kunuka mu birenge.

• Mu bindi bishobora gutuma ibirenge bitutubikana bikaba byatera impumuro mbi mu birenge twavugamo nka : Stress, imiti imwe n’imwe ndetse n’imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri.

• Kunuka mu birenge kandi bishobora guterwa n’indi ndwara bita hyperhidrosis ( iyi ni indwara irangwa no kubira ibyuya byinshi birenze urugero). Iyi ndwara ikunze kugaragara cyane ku ngimbi n’abangavu ndetse n’abagore batwite kubera imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri.

Uko wakwirinda kunuka mu birenge

  Kugira isuku y’ibirenge ni ingenzi cyane, kugira ngo za uce burundu za Bagiteri zituma unuka ibirenge, jya wita kuri ibi bikurikira:

  Karaba ibirenge buri munsi n’isabune ndetse unabikube n’icyangwe, ubyumutse cyane cyane hagati y’amano.
  Ujye ukata inzara z’amano kandi uzisukure
  Jya ugenzura munsi y’ibirenge byawe uhasukure neza ukureho bya bintu by’umweru (Dead skin) biba byafasheho kuko niyo ndiri ya za Bagiteri.

  Jya uhinduranya amasogisi ndetse n’inkweto byibuze buri munsi
  Niba ubira ibyuya cyane, jya wambara amasogisi yabugenewe atuma ibirenge bitabira ibyunzwe cyane.

  Jya ukunda kwambara inkweto zikoze mu ruhu
  Igihe wumva hashyushye, jya ugerageza kwambara inkweto zifunguye (sandals) kandi ushobora no kwambara ibirenge nka nimugoroba uvuye ku kazi.\

Iyo ugerageje ibi twavuze haruguru bikanga ndetse ukaba warwara n’ibimeme, wagana kwa muganaga bakaguha imiti itandukanye.

Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo