Impamvu igisebe cy’umuntu urwaye Diyabete gitinda gukira

Ni kenshi uzabona umuntu yarakomeretse akagira igisebe cyoroheje ariko aho gukira kikagenda kiyongera kandi niko akitaho kugira ngo akire vuba bikananirana. Akenshi iyo umubajije niba nta kindi kibazo agira mu mubiri hari igihe usanga arwaye indwara ya Diyabete.

Muri iyi nkuru rero tugiye kureba impamvu abantu bafite uburwayi bwa Diyabete bakunze kugira ibisebe kandi bigatinda gukira ndetse turebe n’ubufasha twaha abo bantu kugira ngo babashe gukira vuba.

Ni gute Diyabete ihungabanya imikorere y’umubiri w’umuntu ?

Diyabete ni indwara iterwa n’uko umubiri wananiwe kuringaniza isukari kuko umusemburo witwa Insuline wabaye muke mu mubiri. Uyu musemburo niwo utuma isukari twinjije mu mubiri iturutse mu byo turya cyangwa tunya ihinduka imbaraga umubiri ukoresha.Iyo rero umubiri utabasha gukoresha isukari, bituma isukari iba nyinshi mu mubiri,ibi rero bigahungabanya imikorere y’umubiri.

Zimwe mu mpamvu zituma ibisebe by’abantu barwaye Diyabete bitinda gukira

• Kuba isukari iba ari nyinshi mu mubiri ku bantu barwaye Diyabete bituma hari ibidakorwa neza mu mubiri,nko kuba utunyangingo tutabona umwuka mwiza wa Oxygen ndetse n’intungamubiri zitandukanye,Ubudahangarwa bw’umubiri bucika intege ndetse no kubyimba kwa tumwe mu tunyangingo two mu mubiri dutandukanye.

• Isukari iyo yabaye nyinshi mu mubiri,imitsi itwara amakuru bita imyakura (nerves) itangira kwangirika cyane cyane iyo mu bice nko mu maguru (peripheral nerves),ibi rero bituma utakaza ibyiyumvo (sensation) bityo ukaba wanakomereka ntubimenye ugacika igisebe.

• Indwara ya Diyabete itera imitsi y’amaraso kuba mitoya,bigatuma amaraso adatembera neza mu bice bitandukanye mu mubiri.ibi rero bituma iyo umuntu urwaye Diyabete agize igisebe,amaraso ntabwo ageramo neza bigatuma gitinda gukira.

• Indwara ya Diyabete ituma ubudahangarwa bw’umubiri (Immunity) bujya hasi cyane kuburyo udukoko dutandukanye twigabiza umubiri kuburyo bworoshye. Iyo rero ufite igisebe udukoko duhita tukwinjirira byihuse (Infection) tugatangira tukamunga cya gisebe kuburyo gukira bitinda.

Izi rero ni zimwe mu mpamvu zitera kudakira vuba kw’ibisebe ku bantu barwaye Diyabete kandi iyo bitavuwe hakiri kare bishobora gutuma ucibwa urugingo runaka rw’umubiri.

Ubufasha ku bantu bafite ikibazo cya Diyabete ndetse n’abafite ibisebe byananiranye

Mu gushaka kumenya ubufasha kuri aba bantu twegereye UWIZEYE Dieudonne mu ivuriro HORAHO Life adusobanurira ko iyo umuntu basanze afite Diyabete kwa muganga, hari inyunganiramiririre zikoze mu bimera baguha,izi ngo zisana inyama yitwa Impindura , pancreas ( ishinzwe gutanga wwa musemburo wa Insuline ) ikabasha gutanga wa musemburo neza,ikindi kandi izi nyunganiramirire zituma umurwayi wa Diyabete nta zindi ngorane agira nko kugira inyota cyane,kunyara kenshi, kuba yaba Paralize, kurwara ibisebe n’ibindi. Muri zo twavugamo nka Glucoblock capsules, Balsam pear tea, Chitosan capsules,…

Yakomeje atubwira ko bafite n’izindi nyunganiramirire zica udukoko ndetse zigatuma ibisebe bikira vuba zikora nk’imiti bita Antibiotics gusa zo ni umwimerere nta ngaruka zigira ku mubiri.Muri zo twavugamo nka Propolis plus Capsules, Ginseng Rh Capsules,Zinc Capsules,…Yongeyeho ko na ba bantu baba bafite ibisebe bamaranye imyaka myinshi byaranze gukira izi babafasha kandi bagakira.

Izi nyunganiramirire zikoze mu bimera,zirizewe kandi zikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ikindi kandi ziremewe kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje.

Izi nyunganiramirire ziboneka hehe?

Uramutse izi nyunganiramirire z’umwimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 cg 0788698813 ku bindi bisobanuro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo