Impamvu 5 ukwiriye guhindura imyenday’imbere kenshi

Ni kenshi ushobora kubona umuntu utabigambiriye, ukabona imyenda y’ibanga y’imbere (underwear) isa nabi yarahinduye ibara cyangwa se ugasanga yaracitse, abantu benshi bibwira ko kuba iyi myenda y’imbere itabonwa na benshi aribyo byatuma batayitaho uko bikwiye, nyamara iyo ititaweho neza ndetse ngo inahindurwe kenshi ishobora kuguteza ibibazo by’indwara zitandukanye.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyi myenda ikwiye guhindurwa buri munsi, bitari buri cyumweru nkuko benshi babikora, iyo ititaweho bishobora no gutera kudashimishanya kw’abashakanye igihe bageze ku ngingo yo gutera akabariro.

Muri 2019, ikinyamakuru The Mirror cyo mu bwongereza cyatangaje ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’uruganda rukora imyenda y’imbere, Tommy John. Ababukoze ngo basanze hari kimwe cya kabiri cy’abantu badahindura buri munsi imyenda y’imbere bambara, abandi bo ngo hari igihe bambara umwenda umwe icyumweru kigashira. Ni mu nkuru bahaye umutwe ugira uti " Nearly half of people don’t change underwear daily - and some wear same pair for week" yo kuwa 18 Kanama 2019.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko abantu 45% aribo batajya bahindura buri munsi imyenda yabo y’imbere bamwe ndetse bakaba baratangaje ko bashobora kumara icyumweru bambara umwenda umwe w’imbere. Mubamara igihe kinini bambaye umwenda umwe ngo abenshi ni abagabo.

Muri ubwo bushakashatsi kandi , 46% batangaje ko bashobora kumarana umwenda w’imbere umwaka wose bakiwambara abandi bakavuga ko hari imyenda y’imbere baba bakunda cyane ku buryo baba batanibuka igihe bayiguriye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima bita elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “5 reasons why you should change your undies very often” tugiye kureba impamvu 5 ukwiriye guhindura iyi myenda y’imbere kenshi gashoboka:

1. Kwirinda Ubwandu bw’imyanya y’ibanga (infections)

Guhindura imyenda y’imbere byibura incuro 1 ku munsi ni byiza kuko bituma twirinda indwara zitandukanye ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa Bagiteri, niba rero ushaka kwirinda indwara zitandukanye ziterwa n’udukoko, jya uhindura iyi myenda y’imbere byibura 1 ku munsi.

2. Kwirinda impumuro mbi mu myanya y’ibanga

Ubusanzwe imyanya y’ibanga ni ahantu hagomba kubahwa cyane, iyo rero udahinduranya ya myenda y’imbere uba uhaye udukoko kororrkeramo, ibi rero nibyo bituma haza umwuka mubi,ni byiza rero guhinduranya iyi myenda y’imbere ndetse no koga buri munsi kugira ngo ubungabunge isuku y’imyanya y’ibanga.

3. Kwirinda ko imyenda y’imbere isa nabi

Ni kenshi uzabona nk’ikariso yanitse, ukabona hamwe isa n’umweru ahandi isa umuhondo, akenshi icyo cyasha kiba cyaraturutse ku kwambara iyo kariso iminsi myinshi utayihindura.Ibi rero ntibikwiye, ni byiza guhinduranya imyenda y’imbere buri munsi.

4. Bituma ushimisha uwo mwashakanye mu gihe cyo gutera akabariro

Ibaze nawe umugabo wawe cyangwa umugore aramutse afite impumuro mbi mu myanya y’ibanga yatewe n’uko adahindura imyenda y’imbere, ibi bihita bituma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kitagenda neza bityo bigatuma nta byishimo biboneka mu muryango. Isuku rero ni ngombwa cyane mu mabanga y’abashakanye.

5. Bitera akanyamuneza

Uzarebe iyo wambaye umwenda w’imbere mushya, wumva wishimye kandi umerewe neza, nubwo ari umwenda uba uri imbere y’indi, ariko iyo usa nabi cyangwa se unuka nawe ubwawe uba ubangamiwe, ni byiza rero guhinduranya iyi myenda y’imbere haba ku bagore ndetse n’abagabo.

Uruganda rwa Tommy John rukora imyenda y’imbere, bo bagira inama abantu kujya bajugunya imyenda y’imbere bakoresheje mu mezi atandatu ashize, bakagura imishya.

Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo