Imiti utagomba gufata mu gifu harimo ubusa

Abantu bashobora gufata umuti umwe ariko kuri buri wese umubiri ukawakira bitandukanye bitewe nibyo umuti wahuye nabyo mu nzira z’urungano ngogozi. Imikorere y’umuti ishobora kwiyongera cyangwa ikagabanuka mu gihe ufashwe umuntu yariye cyangwa atariye.

Nanone imiti imwe n’imwe iyo ifashwe umuntu atariye iryana mu nda (mu gifu) ndetse rimwe na rimwe ikaba yateramo ibisebe cyangwa ibindi bibazo nk’ikirungurira. Abaganga (Doctors) n’abahanga mu by’imiti (Pharmacists)akenshi babwira umurwayi imyitwarire ari bugire ku bijyanye n’imirire mu gihe ari gufata umuti runaka.

1.Imiti ibyimbura ikagabanya ububabare n’umuriro (Nonsteroidal Anti-Inflammatory Drugs)

Aha dusangamo imiti nka ibuporofene(ibuprofen) ,indoside(indocid), dikorofenaki(diclofenac),…iyi miti bisaba kuyifata umuntu amaze kurya. Ibi bigabanya ingaruka zo gucika ibisebe ndetse no kuva amaraso mu rwungano ngogozi.

2.Imiti ikora ku bwonko igatuma umuntu atumva ububabare (narcotic drugs)

Aha dusangamo imiti nka codeyine (codeine),morufine (morphine),… iyi miti kuyifata utariye ishobora gutera ibibazo by’iseseme ndetse no kuruka kwa hato na hato. Ni na byiza kurya indyo yiganjemo imbuto n’imboga kugira ngo hirindwe nanone kurwara impatwe (constipation).

3.Puredinizolone (prednisolone)

Uyu nawo ni umuti ubyimbura ukunze gukoreshwa n’abantu babyimbye mu myanya y’ubuhumekero (urugero umurwayi wa asima cyangwa sinizite) cyangwa ufatwa n’umuntu wabyimbye kubera ubundi bwoko bwa areriji.

4.Metiforumine(metformin)

Uyu ni umuti ufatwa n’umuntu urwaye Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, ni byiza kuwufatana n’ibiryo.

5.Zimwe muri za antibiyotiki

Ni byiza gusobanuza umuganga ku bijyanye no kurya mbere cyangwa nyuma mu gihe wandikiwe imiti yo mu bwoko bwa antibiyotiki.Urugero:Amogisisiline ,ogumante ,dogisisikiline(doxycycline)nimwe mu miti ifatwa umuntu yariye.

6.Imiti yo kuboneza urubyaro yo mu bwoko bw’ibinini

Iyi nayo ni imiti ifatwa ku isaha idahinduka buri munsi ndetse igafatwa umuntu amaze no kurya.Urugero:mikorogino(microgynon)

7.Imiti igabanya acide nyinshi mu gifu

Iyi nayo ni imiti ifatwa umuntu amaze kurya.urugero:malogisi(Maalox)

8.Indi miti

Asipirine( umuti ugabanya ububabare ugatuma n’amaraso atembera neza),allupirinol(umuti ufatwa n’umuntu urwaye goute=indwara ifata mu ngingo),metronidazole(umuti wa amibe),mebendazole(umuti w’inzoka zo mu nda,griseofulvine(umuti uvura indwara zo ku ruhu nk’ise n’ibihushi).

Umuti wose ugira uburyo ufatwamo bunogeye umubiri kandi butuma ubasha kuvura icyo wagenewe ,imiti iratuvura ariko nanone iyo ifashwe nabi ihinduka uburozi mu mubiri ni byiza gusobanuza ku barwayi ndetse ni n’inshingano z’abaganga n’abahanga mu by’imiti gutanga ibisobanuro kuri buri muti.

Phn N.Marcelo Baudouin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo