Imiti umugore utwite agomba kwitondera

Usanga umugore utwite akenshi abwirwa ko atagomba gufata imiti igihe cyose atayandikiwe na muganga. Nibyo koko kuko hari imiti ishobora guhungabanya umwana uri mu nda cyangwa se ikaba yabangamira umubyeyi utwite dore ko ubuzima bwe buba butandukanye n’ubw’abandi.

Nubwo bimeze bityo nyamara ntibibuza ko hari imiti imwe n’imwe ishobora kugurwa n’umubyeyi utwite na cyane ko itagombera urupapuro rwa muganga ikaba yamushyira mu kaga.

Ni muri iyo mpamvu hano twaguteguriye imwe mu miti imenyerewe gukoreshwa nyamara umubyeyi utwite atagomba gukoresha cyangwa yakoresha bitewe n’ikigero inda igezemo. Si yose turi buvuge ahubwo ni imwe muri yo kandi ikaba ari imiti igurwa itagombeye urupapuro rwa muganga.

Imiti yo kwitondera iyo utwite

Aspirin

Uyu ni umwe mu miti ikoreshwa mu kuvura uburibwe no kubyimbirwa. Uyu muti kuva umugore atwite kugeza abyaye nta na rimwe yemerewe kuwukoresha. Ahubwo ashobora gukoresha paracetamol.

Icyakora kuri dose ntoya (hagati ya 40mg na 150mg) ashobora kuwukoresha ariko icyo gihe haba havurwa umuvuduko ukabije w’amaraso uterwa no gutwita. Aha bigenwa na muganga umukurikirana

Bismuth subsalicylate

Uyu muti akenshi ukoreshwa mu guhangana n’impiswi. Iyo inda ifite ibyumweru bitarenga 20 ushobora gukoreshwa ariko byitondewe. Hejuru y’ibyumweru 20 ntiwemerewe gukoreshwa na rimwe. Mu mwanya wawo hakoreshwa umuti wa Loperamide.

Brompheniramine

Uyu ni umuti ukoreshwa mu kuvura ibicurane n’izindi ndwara zijyana n’ubwivumbure bw’umubiri. Kugeza inda igejeje ibumweru 36 ushobora gukoreshwa ariko byitondewe, hagira impinduka igaragara ugahita uwuhagarika. Hejuru y’ibyumweru 36 (mu kwezi kwa 9) ntibyemewe na gato kuwukoresha. Hakoreshwa Loratadine cyangwa Cetrizine.

Caffeine

Akenshi uretse kuyibona mu miti ivura inkorora n’ibicurane ( nka coldcap, febrilex, dacold, coldarest n’indi) ntabwo ikunze kuboneka yonyine nk’umuti ahubwo iboneka mu ikawa, icyayi no mu binyobwa byongera ingufu. Caffeine itarengeje 200mg ku munsi ntacyo itwaye ariko iyo irenze bishobora gutera inda kuba yanavamo. Niyo mpamvu ibintu byose ibonekamo ari byiza kubyirinda iyo utwite.

Chlorpheniramine

Kimwe na brompheniramine uyu nawo ni umuti ukoreshwa mu kuvura ibicurane n’izindi ndwara zijyana n’ubwivumbure bw’umubiri. Kugeza inda igejeje ibumweru 36 ushobora gukoreshwa ariko byitondewe, hagira impinduka igaragara ugahita uwuhagarika. Hejuru y’ibyumweru 36 (mu kwezi kwa 9) ntibyemewe na gato kuwukoresha. Hakoreshwa Loratadine cyangwa Cetrizine

Ibuprofen

Uyu nawo ni umuti ukoreshwa mu kugabanya uburibwe no kubyimbirwa ndetse ukanazimya umuriro.

Uyu muti ushobora gukoreshwa ariko byitondewe mu gihe inda ifite hagati y’ibyumweru 14 na 26 (igihembwe cya 2).

Ariko iyo inda ikiri nto, ni ukuvuga ugisama kugeza ku cyumweru cya 14 ndetse no kuva ku cyumweru cya 27 kugeza ubyaye uyu muti ntugomba kuwukoresha. Usimbuzwa paracetamol.

Naproxen

Uyu muti nawo ukoreshwa mu kuvura uburibwe. kimwe na ibuprofen, uyu muti ushobora gukoreshwa ariko byitondewe mu gihe inda ifite hagati y’ibyumweru 14 na 26 (igihembwe cya 2).

Ariko iyo inda ikiri nto, ni ukuvuga ugisama kugeza ku cyumweru cya 14 ndetse no kuva ku cyumweru cya 27 kugeza ubyaye uyu muti ntugomba kuwukoresha. usimbuzwa paracetamol.

Phenylephrine na pseudoephedrine

Iyi nayo ni imiti ikunze gukoreshwa muri ya miti ivura inkorora n’ibicurane nka za flucoldex, coldcap, febrilex n’indi nkayo.

Uyu muti ntiwemerewe kuwukoresha iyo inda ifite munsi y’ibyumweru 14. Iyo inda irengeje ibi byumweru ho ukoreshwa byitondewe. Mu mwanya wawo wakoresha kwiyuka mu byuya, kunywa ibintu bihagije cyanecyane imitobe no kurya imbuto kuko bifasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa.

Iyi si yo miti igomba kwitonderwa gusa, ahubwo nkuko twabivuze dutangira iyi miti iri mu miti ikoreshwa kenshi kandi itagombera ko muganga ayikwandikira nyamara ikaba yateza ikibazo umugore utwite.

Ubutaha tuzarebera hamwe n’indi miti idateje ikibazo, ndetse tuzanarebera hamwe imiti yandikwa na muganga nayo ikwiye kwitonderwa iyo utwite.

Igihe cyose ugiye gufata umuti ugomba kugisha inama farumasiye, soma bimwe mu byo yagufasha

Byatanzwe na Phn Biramahire Francois

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo