Imiti ine ya Ebola yemejwe muri Uganda

Muri Uganda urwego rw’igihugu rushinzwe imiti rwemeje ko hakoreshwa imiti ine ikiri mu igerageza mu kuvura indwara ya Ebola.

Mu cyumweru gishize abantu batatu byemejwe ko bari banduye iyo ndwara maze mu nyuma irabahitana.

Iyi ndwara yinjiye muri Uganda ivuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo aho imiti ikiri mu igerageza irimo gukoreshwa.

Igihe abana babiri b’abahungu bava inda imwe na nyirakuru byemezwaga ko bari bafite Ebola muri Uganda mu cyumweru gishize nta muti n’umwe muri icyo gihugu washoboraga gukoreshwa mu kubavura.

Bari bamaze kuva mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwibasiwe n’icyorezo cya Ebola.

Nyuma yaho babiri mu barwayi baguye muri Uganda - umwe muri abo bana na nyirakuru - abakozi bo mu buvuzi bagerageje gutabara undi mwana wari usigaye bamwohereza muri Congo ahakoreshwa muri kino gihe imiti ivura Ebola ikiri mu igerageza ivura Ebola. Ariko yitabye imana akihagera.

Ubu rero abategetsi ba Uganda bafashe ingamba zo kurushaho kwitegura gufasha abarwayi b’iyi ndwara iramutse ihabonetse mu gihe kiri imbere.

Iyi miti ine yemejwe isanzwe ikoreshwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iracyari mu igeragezwa ariko muri rusange yerekanye ko ifite ubushobozi bwo kwongerera abarwayi amahirwe yo kuba bakira.

Abakozi bo mu buvuzi barenga ibihumbi bine bateguwe ngo batabare abanduye nabo barangije guhabwa urukiko rwa Ebola rukiri mu igerageza guhera mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.

Uganda iryamiye amajanja muri kino gihe kubera ko icyorezo cya Ebola hakurya muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bigaragara ko kitarimo kugabanuka.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo