Icyo wakora umaze igihe utabona imihango kandi udatwite

Kubura imihango birahangayikisha cyane cyane iyo uziko nta mibonano mpuzabitsina wakoze ngo wenda ukeke ko waba wasamye. Tuvuga ko kubura imihango byabaye ikibazo iyo hashize amezi arenga 3 utarayibona.

Nubwo kuri ubu iyo tugize akabazo ku buzima twirukira ku baganga ngo baduhe imiti, ariko burya hari uburyo twajya twifasha dukoresheje guhindura imirire yacu n’iminywere.

Impamvu zitera kubura imihango, ni nyinshi kandi ziratandukanye. Gusa iz’ingenzi twavuga ni izi zikurikira:

 Gukoresha imiti iboneza urubyaro

 Imiti imwe n’imwe cyane cyane ivura kanseri hamwe n’ivura ibibazo byo mu mutwe

 Imikorere mibi y’imisemburo. Hari igihe umusemburo wa estrogen uba mucye cyangwa se uwa testosterone ukaba mwinshi

 Imikorere mibi y’imvubura ya thyroid

 Ikibyimba kuri hypophyse, iyi ikaba imvubura ikoresha izindi mvubura ndetse igakora n’imisemburo inyuranye

 Ibibyimba byo mu murerantanga bizwi nka ovarian cysts

 Kugira ibiro byinshi hamwe no kugira ibinure bicye ni ukuvuga biri munsi ya 15%, cyane cyane ku bagore bakora siporo cyane

 Uburwayi butuma uremba cyane kandi igihe kinini

 Guhangayika bijyana no kugira stress. Ibi bikunze kuba ku bantu batandukanye nabo bakundaga bitunguranye bakananirwa kubyakira, guhindura ubuzima wari urimo, n’ibindi bitera kwiheba no kwigunga.

Uretse kubura imihango gusa, hari ibindi bijyana nabyo:
Kugira ibiheri mu maso, kuma mu gitsina, kugira ubwoya bwinshi, kutareba neza, kugira ibisohoka mu moko y’ibere bitari amashereka , umutwe udakira.Gusa ntibivuzeko ibi byose uzabibona ushobora kubona kimwe cyangwa byinshi muri byo

Kubura imihango bivurwa bite?

Akenshi imiti yo kwa muganga ntiba ari ngombwa cyane keretse iyo bikubayeho nyuma yo gukoresha imiti iboneza urubyaro. Aho niho muganga azakwandikira imiti isubiza ku murongo imikorere y’imisemburo.

Nanone niba hari imikorere mibi y’umubiri yabiteye, nihavurwa ikibitera imihango izongera igaruke.

Ariko nkuko twatangiye tubivuga, guhindura imirire nibyo bizagufasha kandi bigatuma usubira ku murongo.

 Icya mbere ni ibiro. Umubyibuho udasanzwe na diyabeye ni bimwe mu bitera kubura imihango. Kugabanya ibiro no guhangana na diyabete biri mu bizatuma imihango igaruka.

 Gerageza ufate ifunguro rikize ku butare (iron/fer). Ibyo twavuga ni ibihwagari, ibishyimbo, imboga z’imbwija (amaranthe), n’imboga rwatsi zifite icyatsi cyijimye.

 Ifunguro rikize kuri vitamini C. Iyi vitamini izwiho kuzamura igipimo cy’imisemburo.

 Isoko nziza ya vitamini C ni poivron, amacunga, inkeri n’icyayi kirimo indabo za hibiscus.

 Soya ni urugero rwihariye kandi rwiza kuko izwiho kurwanya ubugumba nubwo ku bagabo kuyirya cyane byateza ibibazo

 Ibyo kurya bikize kuri vitamini B. Izi vitamini zigera mu 8 tuzisanga mu mboga rwatsi, mu mbuto nka avoka n’imboga ziva mu nyanja. Gusa vitamini B12 yo tuyisanga mu bikomoka ku matungo

 Omega-3. Iyi tuyisanga mu byo kurya nk’amavuta y’ifi, sardines, ubunyobwa n’amafi muri rusange

 Cholesterol nubwo yitwa mbi ariko ku gipimo cyiza ni nziza. Tuyisanga mu nyama z’amatungo yarishije ubwatsi gusa, amagi y’inkoko zagaburiwe ibiryo bisanzwe, amavuta ya coconut, n’ibirunge (amavuta y’inka)

 Ibirimo fiber nk’imbuto, imboga n’ibishyimbo

 Ibikungahaye kuri zinc. Sesame ni urugero rwiza. Yaba imbuto cyangwa amavuta yayo. Si yo gusa ariko kuko na soya, karoti n’ibihwagari tuyisangamo.

Ugerageje kuri buri funguro ryawe ntubureho ibi tuvuze haruguru, byagufasha kongera kubona imihango.

Byatanzwe na Phn Biramahire Francois

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Nitwa mutesi jennet

    Murakoze fite ikibazo natagiye kujya mumihago fite imyaka 15 hanyuma nkajya nireza amezi 3 bivaho birakura mara amezi 8 narayibuze Kandi rwara umutwe burimunsi Pima ibiro byishi ubwo numubyibuho vuga mwafasha iki

    - 28/08/2019 - 17:07
  • Nitwa mutesi jennet

    Murakoze fite ikibazo natagiye kujya mumihago fite imyaka 15 hanyuma nkajya nireza amezi 3 bivaho birakura mara amezi 8 narayibuze Kandi rwara umutwe burimunsi Pima ibiro byishi ubwo numubyibuho vuga mwafasha iki

    - 28/08/2019 - 17:11
Tanga Igitekerezo