Ibyo umugore akwiriye gukora nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina irarangiye, none wowe mugore urumva winaniriwe ushaka kuruhuka no gusinzira. Nibyo rwose ukeneye kuruhuka kuko nako ni akazi mu kandi ariko mbere yo kuruhuka ibuka ko ahabereye imibonano n’ubutaha hazakenerwa ngo indi ikorwe.

Igitsina kugirango ubungabunge ubuzima bwacyo, hari ibintu ukwiye kuzirikana kandi ukabikora umaze gukora imibonano kugirango bikurinde kandi bigusukure.

Umutihealth dukesha iyi nkuru yegeranyine ibintu umugore akwiriye gukora nyuma yo gukora imibonano kugirango igitsina cye gikomeze kugira umwimerere wacyo.

Shaka uko wajya kunyara

Nubwo waba wumva nta nkari ufite ariko gusoba, kunyara ni uburyo bwa mbere kandi bw’ingenzi bwo gusukura mu gitsina nyuma yo gukora imibonano. Iyo uri gukora imibonano, za bagiteri zo mu kibuno (urabizi hegereye igitsina) zishobora kuza zikaba zagera hafi y’umwenge uvamo inkari dore ko mu gihe cy’imibonano utota ibyo bice byose bigafasha bagiteri kugenda zihuta ibi bikaba byazagutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI). Inkari rero zisohokana za bagiteri zari ziri hafi aho ngaho

Ihanagure

Ushobora kwihanagura mbere yo kunyara na nyuma yaho, gusa mu kwihanagura ugakoresha agatambaro winitse mu mazi ashyushye. Ukibuka guhanagura uvana imbere usubiza inyuma kandi ugahanagura ibice by’inyuma gusa kuko imbere ho burya hikorera isuku. Hari imiti yagenewe gusukura mu gitsina, niba ari yo uhisemo gukoresha ibuka kureba ko yujuje ibisabwa kandi nayo isukura inyuma si imbere (inyuma tuvuga ni ahagaragara, ntiyinjizwa aho igitsina cy’umugabo cyinjira.

Nta kariso nyuma y’imibonano

Niba wajyaga uhita wambara nyuma y’imibonano ntuzabisubire, nushaka no kuyambara ntugasubire mu yo wari wambaye. Mu gutegurana rwa rurenda ruza rugatosa ikariso uko ikariso uyikuyemo uri mu mibonano uwo mwanya umara utayambaye iba yakiriye bagiteri amamiriyoni menshi kandi zagutera indwara nyuma y’imibonano. Igitsina gikeneye kuruhuka nkuko nawe ubishaka, ibyiza ni ukutambara rero ikariso kugirango akayaga kahahuhe. Wanayambara ukambara iteye ipasi mu kwirinda indwara zinyuranye kandi ikoze muri cotton.

Nywa amazi

Niba utanabize ibyuya ariko burya umubiri watakaje amazi kuko imibonano ni imwe muri siporo. Amazi watakaje burya anakamura mu gitsina ndetse niba wazanye amavangingo menshi, ukeneye kongera kunywa amazi kandi nunywa menshi bizagufasha kunyara vuba nyuma y’imibonano, bityo za bagiteri zirusheho gusohoka.

Ntiwibagirwe yawurute

Yawurute iri mu mafunguro arimo probiotic kandi izi probiotic ni bagiteri nziza zinabonekamo izo dusanga mu gitsina. Gufata yawurute cyangwa andi mafunguro arimo probiotic rero bizakurinda indwara ziterwa n’imiyege zifata mu gitsina kandi bizatuma bagiteri nziza zaho zidahungabana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Jewe ndamyara mâke arikovyaranse konsamainda babwira nguturingoti ngoturugaye mwonfasha iki?

    - 13/03/2020 - 15:34
Tanga Igitekerezo