Ibyo dukunda gukora byangiza imitsi y’amaraso y’imijyana ( Arteries)

Indwara yo gufungana kw’imitsi bita Athérosclérose ni indwara y’imitsi iterwa n’uko imitsi bita imijyana (Arteries) iba yazibye kubera ibintu byabujije amaraso kugenda.

Muri ibyo bintu biyibuza kugenda twavugamo nk’ibinure byinshi ndetse n’urugimbu rubi (bad cholesterol).

Muri iyi nkuru tugiye kureba ibintu dukora bikaba byangiza byangiza imitsi ijyana amaraso iyakura mu mutima iyajyana mu bindi bice by’umubiri bita Imijyana( Arteries).

1. Kurya ibinyamavuta,umunyu,n’ibinyamasukari kenshi

Imwe mu mico abantu benshi muri iki gihe bafite ni ukurya buri munsi ibiryo birimo amavuta cyane,umunyu mwinshi ndetse no kunywa amasukari ya buri munsi,ibi rero ibyo bitera nta kindi uretse umubyibuho ukabije aho bya binure bigenda bikibika no mu mitsi y’amaraso. Aya mafunguro kandi ni isoko ya rwa rugimbu rubi bita Bad cholesterol,uru ruri mu bitera ya ndwara yo kuziba kw’imitsi ndetse bikaba intandaro y’indwara z’umutima. Ni byiza kwirinda gukoresha cyane ibi kuko byangiza imitsi yacu.

2. Kunywa itabi

Imico yo kunywa itabi ni mibi cyane kuko itabi ryigiramo uburozi bwitwa Nicotine, ubu rero abahanga mu by’ubuzima bwa muntu bagaragaje ko bwangiza cyane imitsi y’amaraso ndetse bikaba bitera indwara zitandukanye z’umutima ndetse n’iz’ubwonko.Abahanga bakomeza bavuga ko itabi riri mu bitera imitsi ijyana amaraso mu maguru ifungana ndetse ikaziba, ugasanga amaraso ntagera mu bice byo hasi neza. Niba rero ushaka kurinda imitsi yawe, irinde kunywa itabi kuko ari ribi cyane ku mitsi yawe y’amaraso ndetse no ku mutima.

3. Kubaho mu buzima bw’imihangayiko ( stress)

Mu buzima tubamo bwa buri munsi, yaba ari akazi cyangwa ibindi usanga ari imihangayiko cyangwa se stress, abahanga rero mu mikorere y’umubiri y’umuntu bagaragaje ko stress itera imitsi gukora nabi cyane ko ituma amaraso yihuta cyane ndetse ikaba yatuma n’ibiro byihongera ku buryo bukabije.Ibi byose rero bitera umutima wacu gukora nabi. Ni byiza rero kwirinda stress kuko atari nziza ku mikorere myiza y’imitsi yacu.

4. Kutita ku isuku yo mu kanwa ndetse no kunywa inzoga nyinshi

Indi mico abantu bagira ishobora kwangiza imitsi yacu ni ukutita ku isuku yo mu kanwa ndetse no kunywa inzoga nyinshi. Kutita ku isuku yo mu kanwa ni kimwe mu bishobora gutuma udukoko twangiza imitsi ndetse n’umutima twinjira ku buryo bworoshye mu mubiri.Kunywa inzoga yinshi nabyo rero ngo bituma imitsi ireguka cyane ibi ngo bigatera gusaza imburagihe kw’imitsi y’amarso.Ikindi kandi kunywa inzoga bishobora gutera umubyibuho ukabije, ibi bikaa byatuma imitsi y’amaraso iziba ndetse bikba byanatera indwara zitandukanye z’umutima n’ubwonko. Ni byiza rero kwita ku isuku yo mu kanwa ndetse no kugabanya kunywa inzoga nyinshi.

Niba urwara imitsi ndetse n’indwara z’umutima, dore ubufasha

Ni byiza kwita ku buzima bwacu cyane cyane twirinda ibishobora kubwangiza, gusa hari benshi barwaye indwara z’imitsi ndetse n’umutima, ubu rero habonetse imiti n’inyunganiramirire z’umwimerere zikoze mu bimera bivura ndetse bikanarinda izi ndwara. Birizewe kandi bikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga cyane cyane ko bifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka igira ku muntu wabikoresheje.

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’inyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo