Ibyakwereka umugabo ko imisemburo ifasha mu gutera akabariro itangiye kugabanyuka mu mubiri

Abagabo benshi cyane cyane abubatse usanga bafite ikibazo mu gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se ibyo twita gutera akabariro mu Kinyarwanda. Iki rero ni igikorwa cy’ingenzi mu mibanire myiza y’abashakanye kuko iyo kitagenda neza bishobora kuzana amakimbirane hagati y’abashakanye ndetse hakabaho no gucana inyuma.

Ibi biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye nko kugabanyuka kw’imisemburo ituma imyanya ndangagitsina ikora neza, indwara zitandukanye ndetse n’ibindi byinshi.

Hano rero tugiye kurebera hamwe imwe mu mpanvu zitera abagabo benshi kudatera akabariro neza ariyo yo kugabanyuka kw’imisemburo bita Testosterone n’ ibimenyetso byakwereka ko iyi misemburo yagabanyutse.

Testosterone ni iki?

Testosterone ni imisemburo ikorerwa mu mubiri w’umuntu ikaba ikora akazi kenshi ku bagabo ndetse n’abahungu. Ikorerwa mu dusabo tw’intanga cyangwa se amabya (Testicles).Iyi misemburo ituma umuhungu agaragara nk’umuhungu, gukura neza kw’imyanya ndangagitsina, ifasha gukorwa neza kw’intangangabo ndetse igafasha no kugenda neza kw’imibonano mpuzabitsina cyangwa se gutera akabariro.Ikindi kandi ituma imikaya n’amagufa bigira imbaraga.

Ni ibihe bimenyetso byakuburira ko iyi misemburo yatangiye kugabanyuka mu mubiri wawe?

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku bijyanye n’ubuzima, Healthline mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “signs of Low testosterone”,tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso byaburira umugabo ko iyi misemburo yagabanutse.

1. Kugabanyuka k’ubushake mu gutera akabariro

Uyu musemburo wa testosterone ugira uruhare cyane mu gutuma umugabo agira ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo rero iyi misemburo yagabanyutse, ubushake butangira kugenda bugabanyuka.

2. Kudafata umurego neza kw’igitsina cy’umugabo (kudashyukwa neza)

Kubera ko iyi misemburo ituma umuntu agira ubushake, ibi bituma n’igitsina gifata umurego neza ndetse ntigicike intege vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.Iyo rero yagabanyutse, igitsina gishobora gutakaza imbaraga.Gusa, iyi misemburo si yo yonyine yatuma umuntu adashyukwa neza kuko hari n’izindi mpamvu zirimo uburwayi butandukanye twavuga nka:Diyabeti, Umuvuduko ukabije w’amaraso, Kunywa itabi n’inzoga byinshi, stress,...

3. Kugabanyuka kw’amasohoro

Testosterone igira uruhare rukomeye mu gukorwa kw’amasohoro. Iyo rero yagabanyutse, ushobora gutangira kubona ko amasohoro yawe yatangiye kugabanyuka.

4. Gutakaza umusatsi (Hair Loss)

Testosterone igira uruhare mu bindi bikorwa bibera mu mubiri no gutuma umusatsi umera . Uko umuntu agenda akura rero,imisemburo igenda igabanyuka n’umusatsi ugatangira gupfuka.iki rero nacyo cyaba ikimenyetso cyo kugabanyuka kw’iyo misemburo.

5. Umunaniro ukabije
6. Gutakaza imbaraga kw’imikaya
7. Kwiyongera kw’ibinure mu mubiri
8. Kugwingira kw’igitsina
8. Koroha kw’amagufa

Wari uzi ko hari ubufasha?

Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bimenyetso wahita ujya kwa muganga kugira ngo barebe koko niba ari cya kibazo cy’imisemburo mike. Bapima hifashishijwe amaraso, bakarebamo ingano ya ya misemburo.

Ubu rero habonetse imiti y’umwimerere ivura iki kibazo cy’imisemburo mike ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kandi nta ngaruka igira ku buzima.Muri yo twavugamo nka Vig Power capsule, Zinc Tablets, Multivitamins, Pine Pollen Tea,…

Vigpower niwo muti wihariye wifashishwa mu kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kugira ubushake buke cyangwa se barwaye uburemba kandi wagiye ufasha abawukoresheje bose.

Ukeneye iyi miti, wagana aho Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3, mu nyubako ya 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0788698813.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Nimubona Ézéchiel

    Ndabaramukije jewe inzo ngorane ndazifise ariko ndiburundi noronka gute? uwo muti

    - 9/10/2017 - 20:12
  • bizimana abubakar

    Nkimara Kumva ubu burwayi bwokugabanuka kwimisemburo yongera amasohoro nabazaga niba ntamiti iboneka yaba yongera imisemburo yongera amasohoro

    - 7/11/2018 - 20:05
Tanga Igitekerezo