Ibyago bizakubaho niba utanywa amazi ahagije

Amazi ni ingenzi ku mikorere y’umubiri wacu, amazi agize 50-70% by’ibiro by’umubiri wacu,amazi kandi atuma ibice byinshi bitandukanye by’umubiri bikora neza. Bajya bavuga ngo “amazi ni ubuzima”, iyo umubiri wayabuze urahungabana cyane ndetse ukaba wakurizamo n’indwara zitandukanye.

Amazi biratangaza ukuntu ari ingirakamaro kandi atarimo intungamubiri nyamara atariho natwe ntitwabaho. Mu bigize iyi si dutuye amazi niyo yihariye ubuso bunini ndetse no mu mubiri wacu wose 2/3 ni amazi. Si twe gusa dukenera amazi ngo tubeho kuko ibinyabuzima byose aho biva bikagera bibaho kuko amazi ariho. By’umwihariko mu mubiri wacu muri rusange, amaraso agizwe na 83% by’amazi ibisigaye bikaba ibindi nk’insoro, imikaya igizwe 75% n’amazi , ubwonko bukagirwa na 74% amazi naho amagufa ni 22% amazi.

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima bita afr, mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “When you don’t drink enough water, this is what happens to your body”,ngibi ibyago byashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi butandukanye byatera umubiri wawe ndetse bikakugiraho ingaruka zikomeye mu gihe atanywa amazi ahagije.

Gutakaza ubwenge buhoro buhoro

Nk’uko bumwe mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bw’ubwonko n’imitekerereze y’abantu babigaragaje, ubwonko bw’umuntu bugenda butakaza ubudahangarwa babwo iyo umuntu atanywa amazi ahagije bityo bikamuviramo kujya yibagirwa vuba ndetse no kumanuka cyane mu buryo bw’imitekerereze. Niba wifuza gukomeza kuba umuhanga mu ishuri ndetse no gukora imirimo yawe mu bwenge n’ubuhanga, iga kunywa amazi ahagije kandi buri munsi.

Gukomera gukabije k’umubiri n’umunaniro uhoraho

Umubiri w’umuntu uba ukeneye koroha ahanini kugira ngo utume nyirawo abasha kuruhuka no kwigorora mu bihe ananiwe. Kutanywa amazi rero bituma umubiri ndetse n’imikaya bikomera cyane bityo kubirambura bikaba ikibazo cyane ari n’ayo mpamvu usanga umuntu aba ananiwe cyane kandi atanagororotse. Ibi bikaba bishobora no kugira ningaruka ku nyama zimwe na zimwe zo mu nda nk’amara, umwijima n’impyiko kandi arizo nyama zikora isuku y’umubiri w’umuntu.

Guhorana umushiha n’umutima mubi

N’ubwo bigoye cyane kubyumva ariko nibyo cyane rwose amazi agira uruhare mu guhindura uko umuntu yiyumva ndetse n’uko abana n’abandi. Ubushakashatsi bwakozwe rero bugaragaza ko iyo utanywa amazi ahagije urangwa n’umushiha wa buri kanya ndetse no kurakazwa n’ubusa.

Kurya birenze ibikenewe

Iyo umuntu atanywa amazi ahagije aryoherwa n’ibiryo ndetse agahorana ipfa ryo kurya buri gihe kandi mu by’ukuri mu nda ahaze. Ibi rero nabyo byangiriza ubuzima cyane kuko burya n’ubwo inzara igira ingaruka mbi ku mubiri n’ibiryo byinshi birengeje urugero kandi bitaririwe ku gihe nabyo bitera ingaruka nyinshi ku mubiri wacu nk’umunaniro ukabije, gutekereza hafi n’ibindi nk’ibyo. Ni byiza rero ko wiga kunywa amazi kandi ahagije kugira ngo wirinde kurya ibidakenewe.

Umuze

Burya ubuzima buzira umuze ni ikintu gihenze cyane, bityo kubibuzwa n’uko wanze kunywa amazi biteye isoni n’agahinda. Nyamara nk’uko byagaragye mu bushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, 60 kugeza kuri70% y’ibigize umubiri wacu ni amazi, bityo rero iyo udahaye umubiri amazi ahagije utuma ibyo bice by’umubiri wawe bikora nabi bityo ukaba wakwibasirwa n’indwara nyinshi zidasobanutse ndetse zishobora no kugorana kuzivura.

Nanywa urugero rungana rute?

Ubusanzwe nta mazi menshi abaho. Gusa hari igihe, ushobora kuyanywa menshi bikagira ingaruka mbi nko mu gihe uyanywa mbere gato yo kurya, kuko bituma igifu cyuzura ukarya bike ubwo n’intungamubiri zikaba nke, ugakurizamo gutakaza ibiro. Gusa ibi biba byiza nanone ku bantu bifuza gutakaza ibiro.

Ariko hari ibipimo fatizo bigendeye ku biro nkuko biboneka mu mbonerahamwe iri hano hepfo.

Icyitonderwa
Amazi avugwa hano ni amazi meza, atetse cyangwa yatunganyijwe ashyirwamo imiti. Ayanyuze mu ruganda nubwo ari meza ariko hari ibikurwamo n’ibyongerwamo bituma atakaza umwimerere, wayanywa mu gihe andi atabonetse.

Zirikana ko iyo unyoye ibindi binyobwa bidasembuye nubundi uba hari amazi winjije, bityo mu kunywa amazi ujye wibuka niba wananyoye igikoma icyayi cyangwa umutobe. Icyakora inzoga zo aho kuyongera ahubwo zirayagabanya niyo mpamvu mu gihe wazinyoye ugomba kunywa amazi menshi kugirango wirinde umwuma.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo