Iby’ingenzi Vitamine E ikora mu mubiri wacu

Ni kenshi uzajya kwa muganga bakakubwira ngo hari intungamubiri zo mu bwoko bwa vitamini ubura mu mubiri wawe ndetse bakakubwira ko ugomba kuzibona mu mbuto n’imboga ndetse n’ibindi bitandukanye turya bya buri munsi.

Ese uzi akamaro k’izo ntungamubiri zitandukanye? Ese uzi aho ziboneka?Reka turebere hamwe iyo bita Vitamin E nicyo imariye iki umubiri naho iboneka.

Ibyo kurya Vitamin E ibonekamo

Ni byinshi bibonekamo iyi Vitamini E, yaba mu mboga ndetse no mu mbuto,yewe hari n’ibitaboneka mu gihugu cyacu. Reka turebe ibyo tubona hano iwacu. Muri byo harimo:

o Imboga za Epinari (Spinach)
o Ibijumba
o Avoka (Avocado)
o Amavuta ya Olive (Olive oil)
o Ubunyobwa
o Ingano
o Ibihaza
o Imboga za broccoli
o Imbuto za Mango
o Inyanya

Iby’ingenzi Vitamine E ikora mu mubiri wacu

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima bita draxe, mu nkuru yacyo bahaye umutwe ugira uti” Vitamin E Benefits & Foods” bavuga ko Vitamini E ikora akazi kenshi mu mubiri w’umuntu, muri iyo mirimo twavuga:

1. Kuringaniza urugimbu (Cholesterol) mu mubiri.
2. Gusukura umubiri igakuramo imyanda ishobora gutera Kanseri.
3. Ifasha gusana uruhu rukamera neza,ndetse ikanarurinda indwara zitandukanye zibasira uruhu.
4. Ifasha umusatsi kudapfuka no gukura neza.
5. Ifasha kuringaniza imisemburo, yaba ku bagabo ndetse no ku bagore.
6. Ku bagore n’abakobwa,ibafasha ku bibazo bagira mu mihango.
7. Ifasha amaso gukora neza,ikarinda n’ubuhumyi.
8. Ifasha ku bantu bafite uburwayi bw’ubwonko bita Alzheimer.
9. Ifasha mu kurinda kanseri zitandukanye ndetse ikakurinda ibibazo bishobora guterwa no kunywa imiti itandukanye.
10. Ifasha umubiri kudacika intege ndetse n’imikaya ikagira ingufu.
11. Ku bagore batwite, ibafasha kumererwa neza ndetse no gukura neza k’umwana batwite.

Wari uziko hari inyunganiramirire ya Vitamini E hano iwacu?

Ni byiza gukoresha ibiribwa bibonekamo iyi vitamin ariko se urabikoresha?ese ubikoresha neza?Ese igogora ryawe ribitunganya neza? Niba igisubizo ari oya, ugomba gukoresha inyunganira mirirre za Vitamini E zizewe kandi zikoreshwa ku rwego mpuzamahanga zikoze mu bimera kandi nta ngaruka zigira ku buzimabw’umuntu.Izo nyunganiramirire zitwa Vitamin E capsules.

Ukeneye izi nyunganiramirire, wagana aho Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3, mu nyubako ya 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0788698813.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo