Ibizamini 5 by’ubuzima bya ngombwa ugomba gukora mbere yo kurushinga

Akenshi abantu ntibakunda gukoresha ibizamini by’ubuzima bitandukanye, iyo bigeze rero muri Afurika ho biba akarusho, kuko umuntu agana kwa Muganga ari uko yumva arwaye cyangwa se atameze neza.

Hari abatinya kubikoresha bavuga ko baramutse bamenye uko bahagaze byabatera guhangayika. Hari nk’ugira uti " Ibaze ngiye kwa muganga bakansangamo nka SIDA? Nahita niheba bigatuma mpfa vuba".

Nyamara nubwo bavuga gutya, kwipimisha ukamenya uko uhagaze ni byiza kuko bituma ufata ingamba hakiri kare iyo basanze uri muzima bikagufasha kwirinda, ndetse n’iyo basanze ufite uburwayi runaka, bigufasha kwitabwaho hakiri kare.

Ku bagiye kurushinga rero ni ngombwa cyane kugira ibizamini bakoresha mbere yo kubana kuko hari igihe usanga umwe afite ikibazo gikomeye, ibi rero bibafasha gufata icyemezo gihamye ndetse mukanabana muziranye kugira ngo wenda bitazateza umwiryane mu rugo rwanyu.

Ubushakashatsi bwagaraje ko hari ibizamini bya ngombwa abagiye kurushinga bakagombye gukoresha mbere yo kubana.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima bita Elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “5 medical tests you must not fail to do with your partner before marriage” tugiye kureba ibizamini 5 by’ubuzima abagiye kurushinga bagomba gukoresha.

1. Ikizamini cy’agakoko gatera SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Indwara nka Sida ni indwara idakira, ni byiza rero kwipimisha mukareba uko muhagaze bityo bikabafasha kubana muziranye. Hari n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi,Mburugu n’izindi, ni byiza rero nazo kuzisuzumisha kuko umuntu ashobora kuba ayifite,ariko nta bimenyetso agaragaza. Ibi rero bibafasha kumenya uko ubuzima bwanyu bumeze.

2. Ikizamini cy’uguhuza k’ubwoko bw’amaraso (Blood group compatibility test)

Ubwoko bw’amaraso bugomba guhuza hagati ya babiri kugira ngo bizarinde ibibazo mu isama nk’indwara bita Rhesus disease (iyi ni indwara iba yaturutse ku kudahuza k’ubwoko bw’amaraso). Iyo rero umugore afite ubwoko bw’amaraso butandukanye n’ubw’umugabo,ni hahandi usanga kubyara bidakunze, ugasanga umwana apfiriye mu nda cyangwa se inda ivuyemo. Ni byiza rero kubimenya mbere mukamenya uko mubyitwaramo.

3. Ikizamini cy’uguhuza kw’ingirabuzimafatizo (Genotype compatibility test)

Abantu bagira ingirabuzimafatizo (genes) zitandukanye, ni byiza rero ko iyo mugiye gushakana ko mugana kwa muganga bakareba niba hari izo muhuza, kugira ngo mutazabyara abana bafite ibibazo bitandukanye.

4. Ikizamini cy’uburumbuke (Fertility test)

Abenshi iyo bagiye gushaka baba bagiye no kororoka,bakagura umuryango, hari igihe rero umuntu aba afite ikibazo cyamubuza kubyara atabizi, gukoresha iki kizamini rero ni ingenzi kuko bibafasha kumenya niba muzahita mubyara nta ngorane cyangwa se mwasanga mufite ikibazo, mukivuza hakiri kare.

5. Ikizamini cy’indwara zidakira (Chronic medical conditions test)

Muri iki gihe hari indwara nyinshi zidakira,umuntu abana nazo ubuzima bwe bwose nka Canseri,Diyabeti, Umuvuduko w’amaraso,… ni byiza rero iyo mugiye kubana kuzipimisha kugira ngo barebe uko muhagaze bizabafashe mu mibanire yanyu, niba umwe arwaye indwara runaka,undi azabashe kumwitaho bihagije.

Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo