Ibitaro bya gisirikari bigiye gutangiza ubuvuzi bwihariye mu kuvura kanseri

Ingabo z’u Rwanda zibinyujije mu Bitaro bikuru bya Gisirikari by’i Kanombe, zizatangiza muri Mutarama 2019 ikigo gishya kizafasha kuvura kanseri mu buryo bwihariye (oncology) bizafasha benshi bahanganye n’iyi ndwara.

Lt Col Pacifique Mugenzi uzayobora iki kigo avuga ko ibitaro bya Gisikirikare (RMH/Rwanda Military Hospital) byamaze kwitegura gutanga iyi serivisi izaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati " Uko bihagaze twarangije kwitegura ku bijyanye n’inyubako n’ibikoresho, sinshidikanya ko mu ntangiro za Mutarama 2019 tuzatangira gukora, uyu munsi ndamutse nakiriye umurwayi namuvura."

Lt Col Mugenzi uvuga ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi 80 ku munsi, avuga ko kitezweho kugabanya umubare w’abajyaga kwivuza cancer mu mahanga kuko kizajya gitanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Avuga ko umubare w’abarwara iyi ndwara ukomeje kuzamuka bityo ko iki kigo kiziye igihe kuko kizajya gikoresha uburyo budasanzwe bukoreshwa mu Rwanda.

Iki kigo kizakoresha uburyo bwa ‘radiotherapy’ bwatunganyijwe mu buryo bwa gihanga mu kuvura kanseri buzwi nka ‘Linear accelerator’.

Yagize ati " Kizatanga ubuvuzi bwihariye ku barwayi ba cancer, iki kigo ni amahirwe adasanzwe, kizaba kiri ku rwego rw’akarere kikazajya gitanga serivisi ku bantu bo muri aka karere."

Ubusanzwe kanseri ivurwa mu buryo butatu buzwi na chemotherapy, surgery n’ubu bwa radiotherapy bugiye gutangizwa bwa mbere mu Rwanda.

Ibitaro bya Butaro bisanzwe bizwiho kuvura kanseri, bikoresha uburyo bwa chemotherapy.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo