Ibintu 8 ukora buri munsi bikagutera gusaza imburagihe

Gusaza ni ikiciro cy’ubuzima buri wese agomba kunyuramo. Iyo uvutse ugakura, ugeraho ugasaza cyane cyane iyo imyaka ibaye myinshi. Nubwo bimeze gutyo ariko, hari abasaza hakiri kare kurusha abandi, hamwe ushobora kubona umuntu ukagira ngo afite imyaka myinshi kandi akiri muto, ahandi ukaba wabona umuntu ukamukekera imyaka mike kandi afite myinshi.

Ubushakashastsi bwagaragaje ko hari ibintu abantu benshi bakora bikaba byabatera gusaza imburagihe kandi imyaka yabo itari myinshi.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima bita Elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “8 things you do every day that makes you age quickly” tugiye kureba ibintu 8 dukora mu buzima bwa buri munsi bishobora gutuma umuntu asaza vuba.

Kujya ku zuba cyane

Imirasire y’izuba yangiza cyane uruhu rwacu, abashakashatsi bavuga ko iyo mirasire itera uruhu rwacu gukanyarara ndetse no kugira iminkanyari (wrinkles) mu maso. Jya wirinda rero kujya ku zuba cyane niba ushaka kwirinda gusaza imburagihe.

Kudasinzira neza

Kudasinzira bihagije si byiza kuko bihungabanya imikorere myiza y’umubiri ndetse abahanga mu by’ubuzima bagaraje ko bituma umuntu asaza vuba,uretse uku gusaza vuba kandi ngo ni intandaro z’indwara zitandukanye nk’umuvuduko ukabije w’amaraso ukabije, kudakora neza k’ubwonko,umutima n’ibindi. Ni byiza rero kugira igihe gihagije cyo gusinzira.

Kudakora imyitozo ngororamubiri

Ubushakashatsi bwagaraje ko umuntu udakora imyitozo ngororamubiri asaza vuba ugereranyije n’uyikora, ni byiza rero gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo wirinde gusaza imburagihe nkuko tubigirwamo inama n’abahanga mu by’ubuzima.

Gukunda ibinyamasukari cyane

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bugatangazwa mu kinyamakuru cyo mu bwongereza (British Journal of Dermatology) bwagaragaje ko iyo umuntu akunda kunywa isukari cyane, hari igihe igera mu maraso igafatana n’amaproteyini bigakora ibindi bintu bita glycation end products (AGEs), uku gukorwa kw’ibi bintu rero abahanga basanze ngo byangiza uruhu cyane. Aha rero niho bagira inama abantu ko atari byiza gukoresha kenshi ibinyamasukari.

Kugira imihangayiko cyangwa stress

Imihangayiko ijyana cyane no gusaza vuba, uko uhangayika cyane cyangwa se ugira stress niko uruhu rwawe rurushaho kugaragara nk’urushaje. Stress yongera imisemburo bita cortisol na norepinephrine,ibi rero bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso uzamuka ndetse n’ubudahangarwa bw’umubiri bukagabanyuka.

Kutagira umwanya wo kuganira n’inshuti ndetse n’umuryango

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwishimana n’inshuti n’umuryango bifasha kugira ubuzima bwiza, ubudahangarwa bw’umubiri, bikarinda kwiheba ndetse bikarinda gusaza vuba. Jya ufata umwanya rero wishimane n’inshuti ndetse n’umuryango bizagufasha kudasaza imburagihe.

Kutarya imboga n’imbuto

Imboga n’imbuto bikungahaye ku bifasha gutuma uruhu rusa neza, ibaze rero niba utajya urya imboga n’imbuto? Uzasaza imburagihe. Ni byiza rero kwihatira kurya imboga ndetse n’imbuto.

Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo