Ibintu 7 ukora ukangiza ubwonko bwawe

Ubwonko ni igice cy’ingenzi kandi gikora imirimo myinshi ku mubiri w’umuntu,ni byinshi dukoresha ubwonko bwacu byaba ibyiza ndetse n’ibibi.

Ubwonko ni ububiko bw’ibintu byinshi.Muri iki gihe abantu benshi bakunze kugira ibibazo bishingiye ku bwonko nk’umunaniro ukabije w’ubwonko, kubabara umutwe n’ibindi,…..Ni byiza kumenya ibyangiza ubwonko, bityo tukamenya uko tuburinda.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Thoughtcatalog, mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “ 7 Things That Are Bad For Your Mental Health”, tugiye kurebera hamwe ibintu 7 byangiza ubwonko bwacu ndetse bikanabangamira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

1.Guhora wigunze

Hari igihe usanga umuntu akenshi akunda kwigunga no kuba wenyine yumva ko ari byo byiza bimufitiye akamaro, nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi byangiza ubwonko bwawe ndetse bigatuma ubuzima bwawe bwo mu mutwe buhungabana cyane. Ni byiza ko uhura n’abandi mukaganira ndetse mukanasabana, ukirinda guhora wigunze.

2. Kugira amafunguro amwe udafata

Niba ushaka kugira ubwonko bukora neza ndetse no mu mutwe hazima, ugomba kurya amafunguro arimo intungamubiri ndetse ntusimbuke amafunguro, ugomba kurya amafunguro ya mugitondo, saa sita ndetse na nimugoroba, Niba ukunda kurya uko wiboneye usimbuka amafunguro cyane cyane aya mu gitondo, menya ko atari byiza byangiza ubwonko bwawe ndetse n’ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

3. Kudasinzira neza

Kuryama ukerewe cyane uri nko gukora akazi runaka kanze kurangira, biba byiza ku ruhande rumwe ariko ku rundi ruhande birakwangiza. Cyane cyane byangiza ubwonko bwawe, abashakashatsi bavuga ko ari byiza gusinzira byibuze amasaha hagati ya 8-9 mu ijoro. Ibi bizafasha ubwonko bwawe kuruhuka bityo bigatuma bukora neza.

4. Gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga(social media)

Si byiza na gato guhora kuri telefoni cyangwa kuri ecran uri ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byangiza cyane ubwonko bwawe kuko bituma bunanirwa, bityo bukaba bwatangira gukora nabi. Abahanga bavuga ko ugomba kugabanya umwanya umara ku mbuga nkoranyambaga kuko bizafasha ubwonko bwawe gukora neza.

5. Gukora cyane birenze urugero

Gukora cyane ni byiza, ariko hari igihe usanga umuntu yakoze yarengeje urugero ku buryo abura n’umwanya wo kuruhuka, ibi rero byangiza cyane ubwonko kuko kuruhuka ni ingenzi cyane. Abahanga bavuga ko ari byiza gukora ariko ugafata n’umwanya wo kuruhuka.

6. Kudakora imyitozo ngororamubiri

Imyitozo ngororamubiri ni myiza cyane kuko ituma umubiri umera neza, ndetse ukanakora neza. Umuntu rero ukora imyitozo ngororamubiri, ubwonko bwe buba bukora neza ndetse akanatekereza neza. Ni byiza rero gukora imyitozo ngororamubiri byibuze gatatu mu cyumweru kuko bizafasha ubwonko bwawe gukora neza.

7. Kunywa itabi, inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge

Itabi ,inzoga n’ibindi biyobyabwenge bigira uburozi butandukanye. Byangiza ibice byinshi mu mubiri ndetse n’ubwonko kuko bishobora gutera indwara zifata ubwonko nko kwibagirwa cyane (Alzheimer disease)ndetse n’isusumira.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo